Nyabihu: Abantu batandatu byemejwe ko bapfuye abandi babiri barembeye kwa muganga, ubuyobozi burasaba abaturage kwirinda kunywa ibyo babonye byose.
Mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Arusha, abantu batandatu bamaze gupfa, abandi babiri barembeye kwa muganga, hagakekwa inzoga y’inkorano babanyoye yakozwe mu mazi na ‘alcohol’
Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kamena 2026.
Abaturage bari aho babwiye itangazamakuru ko abenshi mu bapfuye babanzaga gutaka uburwayi bw’umutwe no mu nda, bigakekwa ko banyoye inzoga yiswe ‘Rubenge’, yakozwe mu mazi na ‘alcohol’, bigana gukora ikiyobyabwenge cya kanyanga.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yemeje ko abantu batandatu bari bamaze gupfa, abandi babiri bakaba barembeye kwa muganga.
Yavuze ko hagikorwa isuzuma n’inzego zitandukanye ngo hamenyekane neza uko byagenze.
Ati “Hapfuye abantu batandatu, babiri baracyari kwa muganga.”
Yakomeje agira ati “Mu byagaragaye ni uko amakuru tuyamenya twaje gukurikirana kugira ngo tumenye impamvu y’izo mfu dusanga haba hano kwa muganga twabajije, ndetse n’abamwe bo mu miryango batubwira ko abo bavandimwe babo baje bataka umutwe, mu nda ndetse bafite n’umuriro.”
Meya Mukandayisenga yasabye abaturage kwirinda kunywa ibintu babonye, ndetse n’abaturage bagatanga amakuru.
Ati “Nta muntu ukwiriye kunywa ibintu abonye uko byaba bimeze kose. Ikindi ni uko kugira ngo duhashye ibibazo byose bishobora kuba ku bantu bakoresheje ibintu bidakwiriye, babikoresheje mu gihe kidakwiriye turagira ngo tubasabe ko bajya batugaragariza ahantu hashobora kuba hakoreye ibintu muri sosiyete, bakaduha amakuru kugira ngo ba bantu bacu babe bakurikiranwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, yabwiye UMUSEKE ko hakozwe ubukangurambaga bwo kwirinda izo nzoga, ikindi abakekwaho kuzicuruza bafashwe bari gukurikiranwa.

Ivomo: Isango Star
UMUSEKE.RW