Ndayishimiye yahereye ku nkoko yikopesheje none atunze za miliyari

Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi

Varisito Ndayishimiye, Perezida w’u Burundi, yabwiye abaturage be ko nta wavukiye kuba umukene, yitangaho urugero rw’uko yabaye umuherwe abikomoye ku nkoko z’ibihumbi 150 FBu yikopesheje.

Mu kiganiro cyitwa “Izo zibika zari amagi”, yavuze ko ubutunzi afite bukomoka ku bworozi bw’inkoko bamukopye.

Yatanze ubuhamya bw’uko ubwo CNDD-FDD yavaga mu ishyamba, akagirwa umugaba mukuru w’Ingabo ushinzwe ibikoresho, yatunguwe no guhembwa ibihumbi 94 FBu kandi akodesha inzu y’ibihumbi 85 FBu.

Yasobanuye ko icyo gihe yitegereje ayo mafaranga agasanga atazamutunga we n’umuryango we, kugeza ubwo yari agiye gusezera muri ako kazi ka gisirikare akajya kwikorera, ariko akemera gushyira igihugu imbere.

Ati: “Nabivugiye no ku idarapo nti: ‘Mumbwize ukuri, aya ni yo mafaranga mwajyaga muhembwa?’ mbaza abasirikare ba Leta, ngo ahubwo mwe mwaje ahita azamuka!”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko yaje kwigira inama yo gushaka ikindi kintu yakora kugira ngo atazicwa n’ubukene, kandi ari umutegetsi ukomeye gusa ngo akazitirwa no kutagira igishoro.

Ati: “Niyumvira icyo nakora mpita njya kwikopesha inkoko mu Mutoyi. Nimujya mubona ubuzima ndimo uyu munsi navuga ko natangije ibihumbi 150 FBu bitarenga. Inkoko barazinkopye.”

Yavuze ko mu masezerano yagiranye n’abamukopye izo nkoko z’inyama, bumvikanye ko bazajya batwara ifumbire, mu mwaka umwe Ndayishimiye yari amaze kugira miliyoni y’Amafaranga y’u Burundi.

Perezida w’u Burundi yoroza abaturage inkwavu

Uyu mutegetsi yakomeje avuga ko ubwo yagirwaga Minisitiri agahabwa umushahara w’ibihumbi 300 Frw, yahise yimuka aho yabaga atangira urugendo rwo guhinga.

Yagize ati: “Nahise mvuga nti sinzongera guhaha ibishyimbo, imboga n’inyama. Hanyuma ndimuka, mpita ngura imbata, inkoko n’inkwavu zo kororera mu rugo iwanjye.”

Ndayishimiye yashimangiye ko nyuma ari bwo yatangiye umushinga ukomeye wo guhinga ibihumyo, avuga ko wamuhinduriye ubuzima kandi ukamwinjiriza amafaranga menshi.

Ati: “Nahereye ku mafaranga make nibazaga ko atageze ku bihumbi 200 FBu kuko natangiriye ku migina 15.”

Ubuhinzi bw’ibihumyo ngo bwamwinjirije agatubutse, kugera ubwo abigeza ku masoko y’i Bujumbura no hanze y’igihugu.

Kimwe n’uwamubanjirije, Ndayishimiye yakunze kugaragara inshuro nyinshi akora umurimo w’ubuhinzi, utunze Abarundi hejuru ya 80%.

Uyu mukuru w’igihugu avuga kandi ko yoroye inka, ingurube, inkwavu, amafi, n’imbata ndetse ko atazi umubare wazo, hamwe n’andi matungo amwinjiriza agatubutse.

Perezida Ndayishimiye yorora kandi iminyorogoto n’amasazi nk’isoko y’intungamubiri, anavuga ko ibyo biribwa bikwiye guhabwa agaciro.

Ati: “Umukuru w’igihugu aramutse arangaye ntiyikorere ku giti cye, nkubwije ukuri ni we yaba umukene wa mbere.”

Ndayishimiye afite kandi ibigo bikomeye by’ubucuruzi mu Burundi no hanze, ndetse n’imitungo myinshi ifitwe n’umugore we, ufite amasoko yinjiza peteroli mu Burundi n’ibindi.

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi avuga ko mu gihe akazi ko kuyobora igihugu karangira, yakwikomereza ubuzima busanzwe kandi bw’agatangaza.

Yagize ati: “Umurundi wese akwiriye kuba yibeshejeho afite ubuzima.”

Ndayishimiye akunze koroza abaturage ingurube

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article