Minisitiri w’Intebe Dr.Nsengiyumva Justin,yagaragaje ko ubushuti buri hagati y’u Rwanda na Lesotho buzakomeza kandi hitawe ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mberet ariki ya 22 Kamena 2026, ubwo yagezaga ijambo yifashishije ikoranabuhanga ku bitabiriye umuhango wo gutangiza Inama yiga ku miyoborere muri Lesotho.
Ni inama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Lesotho, Samuel Matekane.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu miyoborere n’iterambere, ashimangira kandi ko ubufatanye hagati ya Lesotho n’u Rwanda bukomeje kwaguka no gukomera.
Yagize ati “Twishimira cyane ibiganiro byo kungurana ibitekerezo n’ubumenyi byabaye hagati y’Ibihugu byombi mu myaka ishize, harimo no kwitabira Umwiherero w’Abayobozi muri Lesotho, kuko bigaragaza intego duhuje yo gusangira ubumenyi n’ubunararibonye. Twiteguye kurushaho gushimangira ubwo bufatanye kugira ngo bugirire akamaro abaturage b’Ibihugu byombi.”
U Rwanda na Lesotho bisanzwe ari inshuti ndetse mu bihe bitandukanye byagiye bigirana amasezerano.
Mu Ukwakira 2024, Guverinoma y’u Rwanda n’Ubwami bwa Lesotho byasinye amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire (General Cooperation Agreement) agamije guteza imbere ibihugu byombi.
Umubano w’u Rwanda na Lesotho watangiye kubakwa mu 1983, ukaba ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Abayobozi ku mpande zombi bagiye bagenderanirana birushaho kwagura ubufatanye n’imikoranire y’ibihugu.


UMUSEKE.RW
