UPDATED 18h11′ : Perezida Antoine Felix Tshisekedi n’umugore we Denise Nyakeru, basanganiye ku kibuga cy’indege cya N’Djili Perezinda Évariste Ndayishimiye n’umugore we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Ni urugendo ruje mu gihe Congo iri mu mpurirane y’ibibazo politiki, aho Perezida Felix Tshisekedi aherutse gutangiza umushinga wo guhindura itegeko nshinga binyuze muri Referendumu, aho benshi babona ko agamije gukomeza kuguma ku butegetsi.
Iyi gahunda yamaganiwe kure n’abatavuga rumwe na leta ndetse na Kiliziya Gatolika iherutse gutangaz ako bizagira ingaruka zikomeye birimo gucikamo ibice kwa Congo.
Ku rundi ruhande Perezida Ndayishimiye ufite ingabo muri Congo, yerekeje i Kinshasa mu gihe izo ngabo ze zifatanyije n’iza Congo, zananiwe kwambura AFC/M23 ibice yafashe, ndets emuri iyi minsi zatakaje ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko mu misozi miremire ya Minembwe.
Biteganyijwe ko aba bakuru b’ibihugu baganira ku ngingo zirimo umutekano mu burasirazuba bwa Congo, indwara ya Ebola yugarije Congo aho abanduye bamaze kurenga 1000, baranavuga ku buyobozi bw’u Burundi buyoboye Umuryango wa Africa yunze Ubumwe.
Bigaragara ko Perezida Ndayishimiye usanzwe ari umusangwa i Kinshasa yahawe icyubahiro cyo hejuru no kuba Perezida Tshisekedi ubwe yagiye kumufata ku kibuga cy’indege.



14h43′: Ibiro Ntare Rushatsi by’Umukuru w’Igihugu i Burundi bivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye yahagurutse i Bujumbura yerekeje i Kinshasa.
Ndayishimiye yaherekejwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha. Biteganyijwe ko Perezida Felix Tshisekedi ubwe ajya kubakira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili.


INKURU YABANJE: Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatumiwemo na Perezida Félix-Antoine Tshisekedi.
Ndayshimiye aragera ku kibuga cy’indege cya N’djili i Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kamena 2026, yakirwe na Perezida Tshisekedi.
Perezidansi ya Congo yavuze ko aba bategetsi babiri baza kugirana ikiganiro n’itangazamakuru nyuma y’ikiganiro cyo mu muhezo baba bagiranye mu Biro bya Perezida.
Ivuga ko kandi baganira ku nyungu bahuriyeho zirimo umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aha u Burundi buhafite ingabo nyinshi zagiye kwifatanya n’iza Congo mu ihuriro ririmo Wazalendo na FDRL mu guhangana n’abarwayi ba AFC/M23 ubu bagenzura ibice byinshi by’uburasirazuba bwa Congo.
Ubu ku kibuga cy’urugamba, imirwano ibahanganishije iri muri Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko mu Misozi ya Minembwe na Fizi. Amakuru ava ku mirongo y’urugamba avuga ko Ingabo za AFC/M23 na Twirwaneho mu mpera z’icyumweru zahaneshereje zikanahirukana abo mu ruhande rwa Leta ya Congo, rurimo ingabo za FARDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDRL.
Mu bindi Ndayishimiye ubu uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe aza kuganira na Tshisekedi birimo icyorezo cya Ebola cyugarije u Burasirazuba bwa Congo by’umwihariko Intara ya Ituri.
Abakabakaba 1000 bamaze kwandura, mu gihe abandi bakabakaba 250 bamaze gupfa nk’uko imibare itangazwa na Leta ibyerekana.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE
