DR Congo iracyacumbikiye Abanyarwanda 196,289

Congo yagaragaje ko igicumbikiye abanyarwanda barenga ibihumbi 100

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iracyacumbikiye Abanyarwanda 196,289 bamaze imyaka myinshi muri iki gihugu.

Byagarutsweho ku wa 22 Kamena 2026, mu nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR,  yabereye  Addis-Abeba , muri Ethiopia.

Iyi nama  yasuzumaga uburyo bwo gucyura impunzi ku bihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hanarebwa intambwe imaze guterwa mu kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 4 Ukuboza  umwaka ushize.

 U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi , Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira.

Amasezerano y’Amahoro y’i Washington hagati y’u Rwanda na RDC agena uburyo bwo gucyura impunzi binyuze mu itsinda rihuriweho rishinzwe ubugenzuzi no kurandura umutwe wa FDLR.

Muri iyi  nama yabereye Addis -Abeba , u Rwanda na Congo  byongeye gusuzuma uburyo bwo gucyura impunzi nk’inzira yo gushakira hamwe ikibazo cy’umutekano urambye w’Akarere.

Impande zombi zishima uruhare rwa Afurika Yunze Ubumwe ,intumwa y’umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari mu guharanira amahoro n’umutekano binyuze mu biganiro bigamije no gushakira hamwe igisubizo cy’impunzi.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaje ko kugeza ubu icumbiye Abanyarwanda  b’impunzi n’abashaka ubuhungiro 196,289. Ni mu gihe u Rwanda narwo rucumbikiye Abanye-Congo b’impunzi n’abasaba ubuhungiro 84.456 .

Ibihugu byombi  bigaragaza ko  gukomeza gufasha gutaha ku bushake abifuza kujya mu bihugu byabo ari intambwe nziza ndetse  hagamijwe gukomeza gushaka igisubizo kirambye cy’amahoro n’umutekano w’Akarere.

Muri iyi nama , Congo yagaragaje ko imaze kwemerera gutaha ku bushake mu Rwanda, Abanyarwanda bangana 8,394. Ni mu gihe biteganyijwe ko abangana na 10.000 bazaba batashye bitarenze uyu mwaka.

Impande zombi zemeranyije ko guhera mu ntangiriro z’ukwezi ku Ukwakira uyu mwaka , Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo  izagaragaza uburyo bufatika bwo gucyura impunzi z’Abanyarwanda zikiri muri icyo gihugu, hagendewe ku makuru yatanzwe n’u Rwanda.

Muri iyi nama  impande zombi zemeranyije kandi  gukoresha umupaka wa Kamanyora n’uwa Bugarama  mu karere ka Rusizi, mu Rwanda nk’inzira yafasha Abanyarwanda 3.600 bari mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo  gutaha mu mahoro.

U Rwanda rwanagaragaje ko hakiri abanda Banyarwanda 400 bamaze  ukwezi kose bari aho bategerereza mu ntara ya Kivu ya Ruguru n’iyo mu Majyepfo bifuza gutaha ariko barabuze inzira. Runagaragaza ko ruzakomeza kwakira Abanyarwanda bataha ariko hubarijwe amabwiriza agendanye no kwirinda icyorezo cya Ebola.

Biteganyijwe ko muri Nzeri  uyu mwaka, impande zombi zizongera kwicara hamwe , zigasuzuma ibimaze kugerwaho no kureba ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mugambi wo gucyura impunzi.

Hanateganyijwe  indi nama nk’iyi izongera kuba muri Kamena 2027, hakazatangazwa igihe n’aho izabera mu gihe cya vuba.

Ibihugu byombi bisanga hari icyakorwa ngo impunzi zikiri mu bihugu byombi ngo zitahe ku bushake
U Rwanda na Congo byemeranyije uburyo bwo gucyura impunzi
impande zombi zaganiriye icyakorwa mu gucyura impunzi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *