Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko kugeza ubu mu Rwanda nta murwayi w’icyorezo cya Ebola uragaragara mu Rwanda ndetse ko iri gukurikiranira hafi iby’iki cyorezo.
Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), cyatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kimaze kwica abantu barenga 80 mu Ntara ya Ituri ndetse amakuru akaba yemeza ko mu Mujyi wa Goma uturanyi na Gisenyi mu Rwanda , iki cyorezo cyaba cyamaze kugerayo.
Ku munsi w’ejo uRwanda rwafashe icyemezo cyo gufunga umupaka uruhuza na RDC, hagamijwe gukumira urujya n’uruza ndetse no kwirinda ko Ebola yakwinjira mu gihugu.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuwa 17 Gicurasi 2026, rivuga ko “ Minisiteri y’Ubuzima ikomeje gukurikiranira hafi icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), kandi cyamaze gutangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) nk’icyorezo kireba isi yose.”
MINISANTE ivuga ko Kugeza ubu nta muntu urwaye indwara ya Ebola uraboneka mu Rwanda.
Mu rwego rwo gukomeza ubwirinzi, u Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gupima no kugenzura urujya n’uruza ku mipaka iruhuza na DRC.
MINISANTE iti “Amatsinda y’abaganga ariteguye, ndetse n’uburyo bwo kugenzura ibyorezo bwashyizwemo imbaraga hagamijwe gutahura icyorezo hakiri kare no gufata ibyemezo bikwiye.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ikomeza gukorana n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu, mu karere, ndetse n’abo mu mahanga hagamijwe kurinda ubuzima bw’Abaturarwanda.
Indwara ya Ebola ni iki ?
Indwara ya Ebola n’indwara iterwa na virusi yitwa Ebola. Ubusanzwe iyo virus yibera mu mubiri w’ubwoko bumwe bw’uducurama ntidutere kurwara ariko tukayikwirakwiza. Indwara ya Ebola yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z’inyamabere zo mw’ishyamba nk’impara, isha, inguge.
Umuntu wese urwaye indwara ya Ebola atangira kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi hagati y’ iminsi 2 na 21 nyuma y’uko yanduye iyo virusi. Ikimenyetso cya mbere cy’umuntu urwaye Ebola n’umuriro mwinshi utagabanuka, kurwara umutwe, kubabara mu muhogo, gucika intege, kuribwa mu ngingo, kuribwa mu nda, kuruka no guhitwa cyane kandi kenshi, gusesa ibiheri k’umubiri, gutukura amaso no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.
Umuntu wanduye indwara ya Ebola atangira kwanduza abandi igihe yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi cyane cyane umuriro.
Ebola yandura ite ?
Umuntu yandura Ebola iyo akoze ku maraso n’andi matembabuzi yose y’umuntu urwaye Ebola, Uwishwe na Ebola cyangwa akoze ku maraso n’andi matembabuzi by’inyamanswa irwaye cyangwa yishwe na Ebola.
Ayo matembabuzi ni ibyuya, amarira, ibimyira, amacandwe, ibirutsi, inkari, amabyi, amashereka, amasohoro n’ubuhehere bwo mu gitsina cy’umugore.
Umuntu ashobora kandi kwandura indwara ya Ebola igihe akoze ku bintu cyangwa ahantu hagiye amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu urwaye cyangwa wishwe na Ebola igihe bitasukuwe cyangwa hatasukuwe neza mu buryo bukwiye.
UMUSEKE.RW
