Ingimbi ebyiri ziciye abantu batatu mu musigiti wo muri San Diego, muri California, mu gitero bikekwa ko cyari gishingiye ku rwango, nyuma ziriyahura nk’uko polisi ibivuga.
Kuri uyu wa Mbere nibwo Polisi yatabaye nyuma y’uko muri iki gice havugiye amasasu ku kigo kitwa Islamic Center of San Diego, maze ihasanga abantu batatu barasiwe imbere y’iyo nyubako
Nyuma gato, polisi yongeye guhamagarwa ibwirwa ko hari undi warashwe hafi aho n’abantu bari bari mu modoka.
Abapolisi basanze abakekwa—bafite imyaka 17 na 18—bamaze kwiyahura bari mu modoka yari ihagaze hafi y’uwo musigiti.
Mu bapfuye harimo umuzamu wakoraga kuri uwo musigiti kandi “wagize uruhare rukomeye” mu gutuma icyo gitero kitaba kibi kurushaho, nk’uko abayobozi babitangaje.
Umuyobozi wa Polisi ya San Diego, Scott Wahl, yabwiye abanyamakuru ati: “Birakwiye kuvuga ko ibikorwa bye by’uyu muzamu byari ubutwari. Nta gushidikanya ko yarokoye ubuzima bw’abantu benshi uyu munsi.”
Abayobozi ntibaratangaza amazina y’abapfuye uko ari batatu, ariko umuntu wari uzi uwo muzamu yabwiye CBS, umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika, ko yari se w’abana umunani.
Abashinzwe iperereza bavuze ko impamvu y’iki gitero itaramenyekana neza, ariko bakeka ko ari icyaha gishingiye ku rwango kubera ko cyagabwe ku musigiti, ari wo munini muri San Diego County, ndetse no bakabishingira no ku nyandiko zasanzwe hafi aho zanditswe n’umwe muri abo bagabye icyo gitero.
Ikindi ni uko Polisi yishimira ko “nta mupolisi warashe,” kandi ko ubwo yahageraga, nta murwanyi yahasanze ngo abe yagira icyo atwara abaturage cyangwa abapolisi ubwabo.
Hafi y’amasaha abiri mbere y’igitero, Nyina w’umwe mu bakekwa yari yahamagaye polisi avuga ko umuhungu we yavuye mu rugo atwaye imbunda ze nyinshi ndetse n’imodoka ye.
Uyu mugore yavuze ko yari kumwe n’undi musore kandi bombi bari bambaye imyenda ya gisirikare banipfutse mu maso.
Ikindi ni uko umuyobozi wa Polisi muri icyo gice witwa Wahl yavuze ko imyitwarire y’uwo musore “itari imeze nk’iy’umuntu ushaka kwiyahura.”
Yavuze kandi ko ubutumwa uwo musore yasize yanditse bwari bukubiyemo “amagambo y’urwango n’imvugo zibiba urwango.”
Ariko Wahl yavuze ko ubwo butumwa butigeze buvuga ko hari igitero cyari kigambiriwe ku musigiti cyangwa ahandi hantu cyangwa ku muntu runaka.
Abashinzwe iperereza bagiye no ku ishuri ryisumbuye umwe muri abo basore yigagaho, ndetse no ku isoko rinini (shopping mall) aho imodoka yabo yari iparitse.
Igihe igitero cyabaga, abapolisi bari bakiri kuganira na Nyina w’umwe mu bakekwa kandi bari hafi cyane y’umusigiti.
Abo bapolisi bamaze kubona abantu batatu bapfuye hanze y’inyubako, bihutiye kwinjira imbere batangiza uburyo bwo guhangana n’umurwanyi warasaga abantu benshi.
Mu gihe bari bagisaka ibyumba, haje andi makuru y’undi warashwe hafi aho.
Abakekwa bari bamaze kurasa umuntu utunganya ubusitani, bamurasira bari mu modoka yabo, ariko ntiyakomereka nk’uko polisi ibivuga.
Wahl yavuze ko isasu rishobora kuba ryakubise ku ngofero ikomeye uwo muntu yari yambaye, nyuma Polisi yakomereje aho amasasu ya kabiri yavugiye, ihasanga imirambo y’abo basore babiri bakekwaho ubwo bwicanyi.
Ikindi ni uko ubwo ibyo byabaga, hari abana bari bari mu ishuri biga, iri shuri rikaba ritanga amasomo y’idini n’indimi bya Kisilamu.
Amashusho yafatiwe mu kirere yagaragaje abana bafatanye amaboko bayobowe banyuzwa muri parikingi y’icyo kigo mu gihe polisi yari iri gukora ubutabazi.
N’andi mashuri ari hafi aho yashyizwe mu kato by’agateganyo kandi FBI yasabye abaturage gutanga amakuru yose yafasha iperereza.
Umutangabuhamya wavuganye na CBS yavuze ko yumvise amasasu agera kuri 30 asa n’ayarashwe n’imbunda ya semi-automatique.
Yavuze ko yabanje kumva amasasu nka 12, hagakurikiraho agahenge, hanyuma hakaza andi menshi.
Uyu mugabo uri mu kiruhuko cy’izabukuru, wari uri gufatira ifunguro rya saa sita iwe, yavuze ko yahamagaye ubutabazi bwa 911 kandi ko polisi yahageze nyuma y’iminota iri hagati y’itanu n’icumi.
Imam Taha Hassane, umuyobozi wa Islamic Center of San Diego, yavuze mu kiganiro n’abanyamakuru ko birababaje cyane kwibasira ahantu ho gusengera Imana.
Ati: “Aha ni inzu yo gusengeramo, si urubuga rw’intambara.”
Abayisilamu muri ako gace bari bari kwitegura kimwe mu bihe byabo by’ingenzi by’idini ndetse n’umunsi mukuru ukomeye uzaba vuba aha bita Eid al-Adha, cyangwa Umunsi Mukuru w’Igitambo, wibuka ukumvira kwa Intumwa Ibrahim.
Guverineri wa California, Gavin Newsom, yasohoye itangazo avuga ko “atewe ubwoba n’iki gitero cy’urugomo” cyagabwe kuri icyo kigo “aho imiryango n’abana bahurira kandi abantu bagasengera mu mahoro no mu bumwe.”
Abajijwe kuri icyo gitero ku wa Mbere, Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko ari “ikintu kibi cyane.”
Yagize ati: “Nahawe amakuru ya mbere ariko turaza kubikurikirana no kubisesengura neza.”
