Abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ntibazabigeraho – Min. Habimana Dominique

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique mu gikorwa cyo Kwibuka ku Mugina

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko Abanyarwanda bahisemo kuba umwe no kutemera kuba mu byabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko abirirwa bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ku mbuga nkoranyambaga, ibyo bagambiriye batazabigeraho.

Yabitangaje kuri icyi Cyumweru tariki 26 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 50.

Hibukwaga by’umwihariko, Abatutsi biciwe mu yahoze ari Komini Mugina ubu ni mu Mirenge ya Mugina na Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi.

Inyandiko za MINUBUMWE zigaragaza ko tariki ya 26 Mata 1994, “Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu.”

Muri Jenoside, Paruwasi ya Mugina yahungiyeho Abatutsi baturutse imihanda yose barimo abaturutse mu Bugesera, i Kigali, muri Kigali Ngari no mu Makomini yari aturanye na Komine Mugina.

Hari Abatutsi benshi ku buryo bari bazi ko bazirwanaho nta kibazo bazagira.

Abatutsi bari barahahungiye birwanyeho ubwo bari batangiye guterwa, babifashijwemo na Burugumesitiri wa Komini Mugina, Ndagijimana Callixte, utari ushyigikiye ubwicanyi.

Burugumesitiri Ndagijimana yafashe abasore b’Abahutu, Abatutsi n’abapolisi ababwira ko azajya abahemba ariko bakarwanya ibitero byateraga aho kuri Paruwasi biturutse ahitwa i Mbati, i Mukinga, Jenda n’ahandi.

Uwigeze kuba Burugumesitiri wa Mugina witwa Ngiruwonsaga Onesphore uzwi ku izina rya Gitaro ni we wakoresheje inama ngo ategeka ko bafunga amazi, avuga ko inzoka utayicishije inzara cyangwa inyota udashobora kuyica.

Bafunze amayira, bakoresheje bariyeri, bashyiraho imbwa zo kubahiga ku buryo ntawabonaga aho anyura ajya gushaka icyo kurya. Inzara yatangiye kubica, bafata icyemezo cyo gutungwa n’inka bari barahunganye.

Ibitero byakomeje kuza bimwe biyobowe na Nguruwonsaga, ibindi biyobowe na Kanyanzira nyuma y’uko bishe Ndagijimana Callixte, bamwiciye i Ntongwe.

Aba bombi bahuruje impunzi z’Abarundi zari ahitwa i Nyagahama, i Kinazi kugira ngo zize kubafasha kwica. Ubwicanyi bwatangiye gukara kuva tariki ya 25 Mata 1994 ariko baza kubamaraho tariki 26 Mata 1994.

Abari bahungiye kuri Paruwasi bicishijwe intwaro zitandukanye zirimo imbunda, gerenade noneho nyuma y’izo ntwaro za kizungu abaturage bakabiraramo n’ibisongo, imihoro, amabuye n’ibindi.

Mu gikorwa cyo kubibuka ku nshuro ya 32, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu yabonetse mu Mirenge ya Mugina na Nyamiyaga.

Munyaneza Celestine wavuze mu izina ry’abashyinguye ababo, yavuze ko kuba imibiri yarabonetse ntawabigizemo uruhare kuko abantu bagikomeje kwinangira gutanga amakuru.

Yatanze urugero ko hari umubiri uherutse kuboneka kubera ko abantu barimo baracukura umuringote.

Ati “Mu mibiri twakuye i Nyamiyaga hari uwari umaze imyaka 32 mu nzu, bagiye gusiza kugira ngo bubake bawukuramo, abandi ni mu mirima hirya no hino.”

Yavuze ko kuba imibiri imara imyaka myinshi itaraboneka ari uko abantu batazi aho iri ahubwo babihisha.

Ati “Icyo dusaba ni uko bazajya bayitwereka kugira ngo tuyishyingure mu cyubahiro, kuko kuyizura bwo ntitwabishobora ariko tukabaherekeza mu cyubahiro.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yavuze ko Leta ishimira abarokotse Jenoside bahisemo kudaheranwa n’agahinda n’ibikomere ahubwo bagahitamo ubudaheranwa, bakiyemeza kubaka igihugu.

Ati “Ntitwabona amagambo ahagije yo kubashimira kuri iyo mpano mwatanze yagize uruhare runini mu kongera kubaka umuryango nyarwanda.”

Minisitiri Habimana yavuze ko Kwibuka bitanga umwanya wo kuzirikana no gushimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside zikarokora Abatutsi bicwaga mu gihe amahanga yareberaga.

Ati “Indangagaciro yabaranze yo gukunda igihugu no kukitangira. Ni igihango gikomeye dufitanye n’Inkotanyi.”

Yavuze ko n’ubu abahekuye u Rwanda nubwo batsinzwe batavuye ku izima, ahubwo bakomeje kwenyegeza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Ati “Tubafitiye ubutumwa, bararushywa n’ubusa.”

Yashimangiye ko ubu Abanyarwanda bahisemo ubumwe no kutemera kuba mu byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari urugamba rukomeza.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique mu gikorwa cyo Kwibuka ku Mugina
Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu yabonetse
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Minisitiri Habimana na Meya wa Kamonyi n’uwa Bugesera bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku Mugina
Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mugina

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *