Ubushakashatsi bwa karindwi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda, DHS, bugaragaza ko abagore bangana na 7% n’abagabo bangana na 15% banywa inzoga buri munsi.
Imibare yavuye muri ubwo bushakashatsi bwashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare, NISR igaragaza ko inzoga ari kimwe mu bikomeje gutiza umurindi indwara zitandukanye zirimo kanseri, igwingira, indwara y’urwagashya, n’iy’umwijima.
NISR muri ubwo bushakashatsi ivuga ko abagabo n’abagore bari mu myaka iri hagati ya 15-49 ari bo bigaragara ko bakunda kunywa inzoga.
Mu bagore babajijwe bangana 36% n’abagabo bangana na 50% bari muri iyo myaka, basubije ko baheruka kunywa inzoga mu kwezi gushije igihe ubwo bushakatsi bwakorwaga.
Muri abo banywa inzoga, abangana na 78% by’abagore na 51% by’abagabo banywa inzoga hagati y’umunsi umwe n’iminsi itanu mu kwezi.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore bangana na 7% n’abagabo bangana na 15% banywa inzoga buri munsi.
Ni mu gihe abagabo bangana na 48% n’abagore bangana na 32% banywa icupa ry’inzoga mu gihe baba babona ko inzoga yabonetse.
Abandi 17% by’abagore na 37 % by’abagabo bafata amacupa abiri. Abafata ibirahuri bitandatu kuzamura 14% ni abagore, naho 12% ni abagabo.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abagore bo mu Mujyi banywa inzoga kurusha abo mu cyaro. Mu mujyi abangana na 8.4% banywa inzoga buri munsi naho mu cyaro bangana na 6.6%.
Ni mu gihe abagabo mu mujyi banywa inzoga buri munsi bangana na 12.4% abo mu cyaro banywa ingoga buri munsi bo bangana na 16.5%.
Mu Mujyi wa Kigali ni ho hagaragara abantu benshi banywa inzoga aho abagera ku 9.8% bazinywa buri munsi, ugakurikirwa n’Intara y’Ibirasirazuba ifite 7.6% hakaza Amajyaruguru afite abantu 7.4% banywa inzoga buri munsi, hagakurikiraho Uburengerazuba bufite 7% hagasoza Amajyepfo afite 4.5%.
Gahunda ya Tunywe Less yaba itarumviswe ?
Guverinoma y’u Rwanda isanganywe gahunda ya Tunywe Less, ishishikariza abaturage kunywa inzoga nke.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana aheruka gusaba Abanyarwanda kugira ibyo bagabanya mu biribwa, ibinyobwa ndetse no mu myitwarire kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.
Mu butumwa yigeze gutambutsa ku rubuga rwa X, Dr Nsabimana vuga ko abantu bagombye kugabanya inzoga bakongera amazi, bakanywa soda nke ahubwo bakanywa icyayi kurushaho.
Nsanzimana kandi asaba abaturage kugabanya isukari banywa ahubwo bakarya imbuto nyinshi.
Muri Nyakanga 2023, ubwo Perezida Kagame yahuraga n’abantu batandukanye mu kwizihiza umunsi wo kwibohora , yasabaye Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutishora mu nzoga, kuko ngo ziri mu bishobora gusiba amateka yo kwibohora, yizihizwa buri mwaka tariki 4 Nyakanga.
Icyo gihe yagize ati “Muri Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima harimo imibare yerekana ukuntu ngo ’mugotomera inzoga’, uko imibare ijya hejuru ni ko byangiza ubuzima bwanyu, iyo mibare yerekana ko bijyana n’indwara zangiza ubuzima bw’abantu”.
Akomeza ati “Hanyuma se! Ka kazi muzagakora ryari! Muzagakora mudafite ubuzima! Abantu benshi batinya kubibabwira kuko ubivuze bamubona ko iby’amajyambere atabizi, ngo ibyo (kunywa inzoga) ni byo bigezweho, oya ibigezweho ni ukudasiba amateka yanditswe mu maraso yanyu, ngo muyareke asibwe n’inzoga, (cyangwa) asibwe na wino”.
UMUSEKE.RW
