Abakozi batatu b’Akarere ka Nyamagabe muri serivisi za ‘One stop Center” batumijwe na RIB byihutirwa basabwa kuba bageze i Huye bitarenze saa tanu z’amanywa nk’uko umwe mu babikurikiranye yabitangarije UMUSEKE.
Amakuru UMUSEKE ufite yemeza ko RIB mu Karere ka Huye yatumije umukozi ushinzwe Ubugenzuzi bw’imihanda, ushinzwe imyubakire ndetse n’ushinzwe inguzanyo za VUP mu Karere.
Ayo makuru avuga ko hashize igihe muri aka Karere ka Nyamagabe havugwa ibirebana n’amafaranga yanyerejwe na bamwe mu Bayobozi ubwo hatangwaga isoko ryo kubaka umuhanda wa Ryarubondo, ndetse n’isoko ryaho biherereye mu Murenge wa Tare.
Bigakekwa ko muri iryo soko ryatanzwe harimo akaboko katagaragara ka bamwe mu Bayobozi b’Akarere.
Amakuru akavuga ko abahamagajwe na RIB basohotse mbere y’uko inama barimo irangira, basaba imodoka y’Akarere ibajyana mu Karere ka Huye byihutirwa.
Umwe mu bahaye amakuru UMUSEKE yagize ati: “Basohotse mu nama igitaraganya bavuga ko bitabye urwego rw’Ubugenzacyaha i Huye.”
Abatanze amakuru bakavuga ko hari itsinda ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha ryavuye i Kigali rije gukora iperereza kuri ayo manyanga, ariko ntiryahatinda kuko ryahise risubira i Kigali.
Bamwe mu batanze amakuru bakabihuza n’iri hamagarwa ry’abo bakozi ari na byo bibaye ngombwa ko bagiye kubarizwa i Huye kugira ngo Nyobozi itabyivangamo “ngo ibe yayobya uburari”.
Amakuru UMUSEKE ukesha abo bantu, avuga kandi ko RIB iteganya gutumiza kuri uyu wa Kane taliki ya 04/06/2026, Umukozi ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, ushinzwe Uburezi ndetse n’ushinzwe inkunga y’ingoboka mu Karere.
Abo bakozi bose bakaba bagiye guhatwa ibibazo by’amafaranga bikekwa ko yanyerejwe mu mitangire y’amasoko y’ibiryo by’abanyeshuri, ifumbire n’inkunga abatishoboye bahabwa.
Gusa bivugwa ko nyuma y’uko ibi bibazo bibaye hatangwa isoko ryo kubaka umuhanda wa Ryarubondo, ndetse n’isoko ryo muri ako gace, hari ibyo Ubuyobozi bwihutiye gukosora kugira ngo nihakorwa ubugenzuzi buzasange byarakemutse.
Inkuru UMUSEKE yakoze zagiye zigaragaza ibibazo by’inyereza ndetse n’iby’imicungire itanoze ya bamwe mu bakozi b’Akarere ka Nyamagabe.
Ubwo iyi nkuru yategurwaga, twandikiye Umuyobozi w’Akarere kugira ngo atubwire niba koko abo bakozi bitabye RIB i Huye, ntiyasubiza.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW

Namwe musigaye mwandika ibihuha kweri?