Indwara y’Umuvuduko w’Amaraso ni “Umwicanyi ucecetse” – Dore ibyo wamenye n’uko wakwirinda

Kumenya uko amaraso yawe azenguruka mu mitsi ni ingenzi ku buzima cyane cyane ku barengeje imyaka 40 y'amavuko

Abaganga bavuga ko muri iki gihe ku isi habaruwe abantu miliyari 1.4 bafite ikibazo cy’ubuzima kijyanye n’umuvuduko w’amaraso.

Aho iki kibazo kibera kabutindi ni uko abagifite akenshi bakigendana batabizi, kikabamunga kuzageza ubwo kibateye guturika k’udutsi tw’ubwonko ukumva ngo runaka yaryamye arapfa.

Nubwo hari imiti iboneka kandi ihendutse, abantu benshi ntibamenya ko bayirwaye, kandi abagera kuri kimwe cya kane gusa ni bo babasha kuyigenzura neza nyuma yo kuyisuzumisha.

Umuvuduko w’amaraso uzwi nk’ “umwicanyi utuje” kubera ko akenshi utagaragaza ibimenyetso, nyamara ugatera ibyago byinshi byo kugira indwara z’umutima, guturika kw’imitsi yo mu bwonko (stroke), indwara z’impyiko ndetse n’urupfu rutunguranye.

Kuba hari icyo cyuho byatumye hashyirwaho Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya umuvuduko Ukabije w’Amaraso wizihizwa buri tariki 17 Gicurasi, za buri mwaka ukagira insanganyamatsiko igira iti “Dufatanyije kugenzura umuvuduko ukabije w’amaraso: gupima umuvuduko w’amaraso buri gihe, turwanye umwicanyi utuje.”

Uyu munsi ugamije kongera ubumenyi abatuye isi ku bijyanye n’iyi ndwara, gushishikariza kuyirinda binyuze mu kumenya ibyayo, kuyisuzuma hakiri kare no kuyivuza neza.

Kuyisuzuma hakiri kare, gupima umuvuduko w’amaraso buri gihe no gukurikiza inama za muganga bishobora gukumira ingaruka zikomeye z’iyi ndwara.

Ubutumwa bw’ingenzi

  1. Gupima umuvuduko w’amaraso ni ingenzi

Gupima umuvuduko w’amaraso buri gihe ni intambwe ya mbere mu kwirinda iyo ndwara binyuze no mu kumenya ibyayo. Buri muntu akwiye kumenya urugero rw’umuvuduko w’amaraso ye.

  1. Umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kwirindwa no kuvurwa

Kurya indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi, kugabanya kunywa inzoga no gufata imiti uko byagenwe bishobora kugabanya cyane ibyago byo kuyirwara.

  1. Kuyimenya hakiri kare birokora ubuzima

Abantu benshi bafite iyi ndwara kandi ntibabizi. Ni yo mpamvu kwisuzumisha no gupimisha umuvuduko w’amaraso ari ingenzi cyane.

  1. Kwivuza bigira akamaro.

Hari imiti ihendutse kandi ikora neza ifasha kugabanya ibyago byo kugira ibibazo bikomeye biterwa niyo ndwara iyo ikoreshwa neza kandi buri gihe.

  1. Kuyigenzura bisaba gukomeza kwivuza

Kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso si ibintu by’igihe gito. Bisaba gukomeza kwitabwaho, kubona imiti no gukurikirana ubuzima buri gihe.

  1. Uburenganzira bungana ku buzima ni ingenzi

Serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze zikwiye gukomezwa kugira ngo buri wese abashe kwisuzumisha no kubona ubuvuzi nta vangura.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’ubuzima WHO risaba za Leta kongorera abaturage ubumenyi ku ndwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso, ibiwutera, uko uvurwa…kandi ntihagire ubuzwa amahirwe y’ubwo bumenyi.

Kurya imboga n’imbuto nyinshi, kwirinda umunyu w’umuminjirano, gukora imyitozo ngororamubiri byibura iminota 30 ku munsi, kwirinda itabi, kureka cyangwa kugabanya inzoga no kuruhuka bihagije biri mu bintu byiza umuntu yakora akirinda uwo mwicanyi wa bucece.

Gukomeza ubukangurambaga, gusangira amakuru y’ingenzi no gufatanya mu bikorwa byo kurwanya umuvuduko ukabije w’amaraso bishobora gutuma habaho impinduka zirambye no kurengera ubuzima bwa benshi.

Ibiri muri iyi nkuru byavuzwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO).

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *