Umukirisitu wagize amacakubiri ntakabyegeke kuri shitani- Meya wa Nyamagabe

Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR) ryasuye urwibutso rwa Murambi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand , yasabye amatorero gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yigisha inyigisho zibumbatiye ubumwe bw’Abanyarwanda, abasaba  ko mu gihe hagaragaye umukirisitu waguye mu mutego wo kugira  amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, adakwiye kuvuga ko ari shitani wamushutse.

Ni ubutumwa yahaye abayoboke b’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), ubwo ku wa 16 Gicurasi 2026 basuraga urwibutso rwa Murambi, ruherereye mu karere ka Nyamagabe.

Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ukorera i Murambi, Muberuka Léon,yasobanuye amateka yaranze Murambi mbere ya Jenoside , uko  yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.

Yasobanuye ko mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, itotezwa n’iyicwa ry’abatutsi ryatangiye mu 1959 ndetse mu 1963 abarenga 20.000 bishwe n’intagondwa z’abahutu zabashinjaga ubugambanyi.

Yavuze ko  aha i Gikongoro habaye ubwicanyi ndengakamere ,ubwo kuri Noheli, ni ukuvuga tariki ya 25 Ukuboza  muri uwo mwaka wa  1963 hishwe Abatutsi benshi, bajugunywa mu mazi.

Ati “Kuri Noheli , tariki ya 25 Ukuboza 1963 hishwe Abatutsi benshi, abishwe bajugunywa mu mugezi wa Rukarara, uhinduka amaraso.”

Yakomeje asobanura uburyo mu 1994 byabaye imperuka,  Abatutsi bakusanyirizwa aharimo hubakwa ishuri ry’imyuga basaga ibihumbi 40 bavuye mu byari komini za Karama, Kinyamakara, Mudasomwa na Nyamagabe.

Aba  bose  nyuma yo kwicishwa inzara n’inyota iminsi myinshi, byarangiye  abasirikare n’Interahamwe babishe nabi, babajugunya mu byobo 14 byacukuwe n’imashini zakoraga imihanda, nyuma bagashinyagurirwa n’Ingabo z’Abafaransa, zari mu cyiswe Zone Turquoise,  zahashyize ibibuga by’imikino y’intoki bakajya babakinira hejuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, ashima ko amatorero arimo AEBR agira uruhare mu gukomeza kubaka igihugu, asaba ko yakomeza gutanga inyigisho zikamakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “ Icyo dusaba ni uko bitagarukira aha ahubwo bakomeza no gutanga ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, bakabitanga mu bakirisitu.”

Yasabye ko abakirisitu bakomeza kugira ubushake bwo kurwanya amacakubiri n’ ingengabitekerezo ya jenoside aho yaba ituruka hose kandi abaguye mu mutego wabyo badakwiye kuvuga ko ari shitani wabashutse.

Ati “ Usanga iyo twagize umukirisitu umwe ugwa mu byago by’amacakubiri cyangwa utarumvise neza gahunda ya Ndi Umunyarwanda, afite ingengabitekerezo cyangwa amacakubiri, usanga abakirisitu bibagora gutandukanya ubushake bw’uwo muntu n’ayo macakubiri, noneho bakabihirikira kuri shitani, shitani tutarabona, tudafataho.”

Akomeza ati “Ubutumwa dutanga ni uko kumva ko kwanga ingengabitekerezo ya Jenoside, kwanga amacakubiri no gutandukana nayo, ni icyemezo ku giti cyange ku bushake.”

AEBR  yatahanye umukoro…

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no gusura urwibutso n’ibimenyetso bisigasira aya mateka, bamwe mu bagize iri torero bavuga ko batahanye umukoro wo guharanira ko Jenoside itakongera ukundi.

Uwayezu Princess, ni urubyiruko rwa AEBR paruwasi ya Kacyiru, mu Mujyi wa Kigali ati “ Nk’ikiragano gishya kiri kuzamuka, nitwe Rwanda rw’ejo hazaza, nitwe bayobozi, dukwiriye kumva neza amateka y’ibyabaye, tukumva gitera n’uko dukwiriye kubihagararamo mu rwego rw’itorero,urubyiruko n’inzego  za leta.

Yakomeje ati “Ijambo ry’Imana ritubwira ko dukwiye gukunda  bagenzi bacu nk’uko twikunda, ariko dukurikije amateka yabaye hano i Murambi, nta muntu wigeze arikurikiza. Nk’abakirisitu b’itorero dukwiye gukunda bagenzi bacu ntitubabonere mu ndorerwamo y’amoko.”

Neza Manzi Aimable nawe ati “Umukoro nkuyemo, ni uko nk’urubyiruko, ni ugufatikanya n’igihugu mu kurwanya abapfobya amateka ,ntabwo bakwiye kuyagoreka ndeba kuko ukuri ndakuzi.”

Umuvugizi Mukuru wa AEBR,Bishop Ndayambaje Elisaphane, avuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi bari bagamije kurushaho kwereka by’umwihariko abakiri bato amateka yaranze igihugu no kuyasobanurikirwa birushijeho.

Ati “ Iyo dusuye urwibutso nk’aha byagaragaye,ukuri kwagaragaye, nta mpamvu kuri ba bandi bakomeje gupfobya Jenoside cyangwa se kugoreka amateka kuko ukuri kurigaragaza.”

Akomeza ati “ Umukoro bitanga ku rubyiruko n’abihayimana muri rusange , ni uko twese dushyize hamwe, twaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Urubyiruko n’abandi bakirisitu bagomba kurushaho gukurikirana inyigisho  zigisha urukundo, ubunyanyangamugayo bwa gikirisitu n’indangagaciro z’umunyarwanda wuzuye.”

 Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri jenoside bagera ku bihumbi i 50, rukagira n’umwihariko wo kuba rugaragaza uruhare rutaziguye rw’amahanga yahagarikiye Jenoside yakorerwaga Abatutsi ,aho ingabo z’Abafaransa zari zarahashyize ibirindiro mu cyiswe ‘Zone turquoise’, zarebereye abicwaga.

Ku wa 06 Mata 2024, nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco, UNESCO, ryashyikirije Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe, ikimenyetso kirushyira bidasubirwaho mu Murage w’Isi.

Ubuyobozi bw’Akarere n’ubwitorero rya AEBR ku rwibutso rwa Murambi
Abarimo urubyiruko basobanuriwe amateka
Umuhanzi mu ndirimo zo guhimbaza Imana  mu njyana ya Rap , Kagoma k’Imana ElMax usanzwe ari umukirisitu w’iri torero yasuye urwibutso rwa Murambi
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yibukije amatorero ko akwiye kwigisha inyigisho zigisha gahunda ya Ndi umunyarwanda no kwitandukanya n’amacakubiri
Umukozi wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ukorera i Murambi, Muberuka Léon
Banditse mu gitabo cy’abasura urwibutso rwa Murambi.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *