Muhanga: Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abatanze ubuhamya bagarutse ku bugome bukabije uwari Musenyeri wa Diyosezi ya EAR Shyogwe, Musabyimana Samuel yabakoreye abatanga mu maboko y’Interahamwe.
Umukunzi Fulgence watanze ubuhamya avuga ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’ababyeyi be ndetse n’abandi Batutsi bari baturanye babanje kwihisha mu bihuru nyuma y’igihe gito bigira inama yo kugaruka ku Cyicaro cya Diyosezi aho bitaga ku misiyoni kuko bibwiraga ko nibagera iruhande rwa Musenyeri Musabyimana Samuel ntacyo Interahamwe zizabatwara.
Ati: ”Twumvaga Musabyimana n’abo bakorana ari ababyeyi bacu mu buryo bw’Umwuka, ariko dusanga twaribeshye kubera ko yahise aduhururiza abasirikare n’Interahamwe baraza bica Abatutsi benshi.”
Umukunzi avuga ko usibye Musenyeri Musabyimana, hari kandi n’uwitwa Ngirinshuti wayoboraga GS. Shyogwe, ndetse na Gédeon bafatanyije kurimbura Abatutsi.
Gusa yavuze ko barokokanye n’undi mugenzi we ariko ababyeyi babo bamaze kubica, ntibatinya ko hari n’abakecuru batatu bahambye mu cyobo babona, akavuga ko barinze banogoka bataka habura n’umwe wabarokora.
Umushumba wa Diyosezi ya Shyogwe, Musenyeri Kabayiza Louis Pasteur avuga ko biyemeje guhindura amateka mabi yaranze u Rwanda bakayagira mashya.
Avuga ko bashimira Inkotanyi zemeye umuhamagaro w’Imana bakarokora Abatutsi bahigwaga.
Yongeyeho ati: ”Turashimira by’umwihariko Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu akanahagarika Jenoside.”

Musenyeri Kabayiza yagaye abari abayobozi bishe abo basenganaga, avuga ko ari ikimwaro kubona ahagombaga kurokokera abantu ariho biciwe.
Depite Kalinijabo Barthelemy yabwiye abari aho ko aha i Shyogwe havuye itsinda ry’abanyeshuri b’Abahutu bica bagenzi babo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse n’abarimu babigishaga.
Ati: ”Abo banyeshuri basohotse ikigo bajya kwica Abatutsi bari hanze yacyo bagenda babica kugeza i Kabgayi.”
Uwasomye ijambo ry’Imana yavuze ko Imana yanga urunuka umuntu uvusha amaraso y’utariho urubanza, abibutsa ko abishe Abatutsi batahemukiye gusa imiryango yabo ahubwo bahemukiye n’Imana yabaremye.
Muri iki gikorwa abayobozi, n’imiryango ifite ababo biciwe i Shyogwe bashyize indabyo ku kimenyetso cya Jenoside.


MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
