Abakobwa babiri biga ku Ishuri rya EAV/Gitwe ryo mu karere ka Ngoma, batawe muri yombi bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umurezi wabo ‘Animatrice’ witwa Ceraphine.
Ibi byabaye mu ijoro rya tariki ya 6 Gicurasi 2026, bibera mu Murenge wa Rukira, Akagari ka Kibatsi, Umudugudu wa Rugaragara ari naho ishuri riherereye.
Abakekwaho ubwo bugizi bwa nabi ni umwe yitwa Clarisse na Shallon bombi b’imyaka 20.
Amakuru avuga ko nyuma yo gukubita bakanakomeretsa Animatrice w’ikigo bahise basimbuka ikigo, bajya kwihisha mu ishyamba rya leta riri munsi y’ishuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Rwumbuguza Josué, yabwiye UMUSEKE ko aba bakobwa batawe muri yombi.
Ati “Twamenye amakuru mu gitondo ariko byabaye mu ijoro ryakeye.”
Yavuze ko byatewe n’uko Animatrice yababwiraga ko bitwara nabi, anamenyesha amakuru ababyeyi babo.
Yagize ati “Bavuye gusubiramo amasomo nimugoroba bari barakaye ariko ntiyari abizi ko byabarakaje kuko yabareze ku babyeyi, bagiye aho baryama, Animatrice baramukubita.”
Gitifu Rwumbuguza avuga ko bakoresheje inama n’abanyeshuri icyo gihe bari bacitse ariko baje kubabona nyuma bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB Sitasiyo ya Rukira.
Uyu muyobozi avuga ko Animatrice yakomerekejwe cyane, ndetse yahise ajyanwa kwa muganga.
Yasabye abanyeshuri kurangwa n’imyitwarire myiza kandi bakagendera ku mategeko agenga ikigo, ndetse asaba abarezi kuba hafi y’abanyeshuri.
UMUSEKE.RW
