Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bwagaragaje ko imishinga itandatu y’abaterankunga ifite agaciro ka Miliyari 399.91 Frw yamaze gusinywa ariko imirimo ikaba itaratangira gushyirwa mu bikorwa.
Ni Ibikubiye muri Raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta y’umwaka w’ingengo y’Imari 2025/2026 yagejejwe ku Nteko Ishingamategeko imitwe yombi ku wa 6 Gicurasi 2026.
Raporo igaragaza ko mu mwaka w’ingengo w’Imari warangiye ku wa 30 Kamena 2025, hagenzuwe 96% by’amafaranga yose yakoreshejwe mu nzego za Leta.
Ibyavuye muri ubwo bugenzuzi byerekana ko 97% by’inzego zagenzuwe nta makemwa, mu gihe umwaka wabanje icyo gipimo cyari kuri 94%.
Mu bijyanye no kubahiriza amategeko, 83% by’inzego zagenzuwe hasanzwe nta makemwa, mu gihe mu mwaka wabanje igipimo cyari kuri 75%.
Ihame ryo gukoresha neza umutungo wa Leta, inzego zagenzuwe zabonye 79%, bivuye kuri 66%.
Buri mwaka, Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta rusuzuma uko inama rwatanze mu myaka ishize zashyizwe mu bikorwa.
Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bwagaragaje ku nama 4,566 zatanzwe umwaka ushize, 65% zashyizwe mu bikorwa, 15% zishyirwa mu bikorwa igice naho 20% ntizashyirwa mu bikorwa.
Buvuga ko ibigo bya Leta bikora ubucuruzi bikiri munsi ya 60% mu gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’ubugenzuzi.
Ni mu gihe uturere turi mu nzira nziza, tugeze kuri 80% mu gushyira mu bikorwa inama zatanzwe.
Imishinga 6 yasinywe yaradindiye…
Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bwagaragaje ko imishinga itandatu y’abaterankunga ifite agaciro ka miliyari 399.91 Frw yamaze gusinywa, ariko imirimo yayo ikaba itaratangira gushyirwa mu bikorwa, ku buryo ubukererwe buri hagati y’umwaka n’amezi arindwi kugeza ku myaka ine.
Iyo mishanga ni iy’ Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi (RDTA), aho byari biteganyijwe kubaka umuhanda Kigali–Muhanga ureshya na kilometero 45, ariko ukaza gukererwa imyaka ibiri n’amezi atatu, ndetse no kwagura umuhanda Prince House–Masaka, wakererewe imyaka ine.
Iyi mirimo yo kubaka iyo mihanda ukaba wari ufite agaciro ka Miliyari 149frw.
Undi mushinga watinze gutangira kandi amasezerano yarasinywe ni uwa Minisiteri y’Ubuzima, aho byari biteganyijwe kubaka ibitaro bya Muhororo mu Karere ka Karongi, ibya Kabgayi mu Karere ka Muhanga, n’ibya Ruhengeri mu Karere ka Musanze, ariko nawo ukaza gutinda gutangira, ubukererwe bukaba buri hagati y’amezi 19 na 28. Uyu mushinga wari ufite agaciro ka miliyari zirenga 239 Frw.
Ubugenzuzi Bukuru bw’imari ya Leta buvuga kandi ko umushinga w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB, wo kubaka amashuri yisumbuye y’imyuga ,TSS, ya Cyanika muri Nyamagabe na Muhororo muri Karongi, byakerereweho imyaka ibiri n’amezi arindwi kandi wari kuzatwara arenga miliyari 10 frw.
Bwagaragaje kandi ko undi mushinga wakererwe, ari uw’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, wari ugamije guteza imbere abikorera bafite ibigo bito n’ibiciriritse.
Uyu mushinga amasezerano awushyiraho yasinywe mu 2023, ukaba wari ufite agaciro ka miliyari 1.2 frw ariko nawo ukaba utarashyizwe mu bikorwa.
Hari iyatangiye ariko igenda gahoro…
Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta, bugaragaza ko amasezerano y’inguzanyo avuga ko umushinga uhabwa amafaranga hagendewe ku bimaze gukorwa.
Icyakora, ubugenzuzi bwasanze hari imishinga itandatu y’iterambere ifite agaciro ka Miliyari 951 Frw imaze gukoresha igihe ku kigero kiri hagati ya 67% na 92%, ariko amafaranga imaze guhabwa akaba ari ku gipimo kiri hagati ya 15% na 49%.
Ibi birerekana ko umushinga ushyirwa mu bikorwa ku kigereranyo kiri hasi. Ibi byagaragaye mu mishinga iri muri MINICT, NAEB, MINEDUC, WASAC, RDB na RTB.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yavuze ko uku gukererwa kwatewe no kutitegura neza mbere yuko imishinga itangira, gushyira mu bikorwa imishinga, gutinda gutanga amasoko, n’ubukererwe bugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga.
Asaba abashinzwe gucunga iyi mishanga kuyikurikirana ntihabe ubukererwe ngo kuko kuyishyira mu bikorwa bigeze ku kigero cya 79%.
Ati “Ibi bisobanuye ko iyi mishanga iri gushyirwa mu bikorwa ku kigero cyo hasi ugereranyije n’igihe cyateganyijwe. Turasaba ko abayobozi bashinzwe gushyira mu bikorwa iyi mishanga bayikurikirana ku buryo bw’umwihariko, kugira ngo yihutishwe.”



UMUSEKE.RW
