Muhanga: Bayisenge Clémentine warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyabikenke, yabwiye abari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 iyi Jenoside yiyishyikirije Minisitiri Nzabonimana Callixte ngo amwice undi arabyanga.
Bayisenge Clémentine yabivuze ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banishimira abarokokeye i Kabgayi.
Uyu mubyeyi avuga ko yagiye asimbuka ibitero by’Interahamwe yigira inama yo kwishyikiriza Nzabonimana Callixte wari Minisitiri w’urubyiruko ngo amwice arabyanga.
Mu buhamya bwe, Bayisenge Clémentine uvuka mu Murenge wa Rongi, mu karere ka Muhanga, avuga ko se Kalisa ari we Mututsi wa mbere wiciwe i Rongi, akavuga ko abandi Batutsi bishwe bamukurikira.
Ati: “Interahamwe zakubise Data ubuhiri mu mutwe arapfa, zimbwira ko ari jye ugiye gukurikiraho ndahunga.”
Bayisenge avuga ko yavuye iwabo ahungira i Kabgayi ahageze asanga Abatutsi benshi bari bahahungiye batangiye kubica yiyemeza gusubira mu gace k’iwabo kuko yibwiraga ko nahagera wenda ashobora kurokoka.
Iki cyemezo cyo kwishyira mu maboko y’umwicanyi ruharwa nk’uko abivuga, yagifashe amaze kwiharurukwa kuko yari amaze kubona ko bishe Se, Nyina, abandimwe be ndetse n’abatutsi bari kumwe na bo.
Ati: “Nijyanye kwa Nzabonimana Callixte wari Minisitiri w’Urubyiruko icyo gihe, musaba ko anyica, arampakanira ko atanyica ahubwo agiye nshyira mu modoka anshyikiriza abandi banyica arababura.”
Bayisenge avuga ko uyu Nzabonimana Callixte wari wazanywe no gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi, yongeye kumugarura kuri Komini Nyabikenke maze aravuga ati: “Ntacyo ntakoze ngo bakwice ariko byanze!”
Bayisenge mu gahinda kenshi avuga ko uyu Nzabonimana yongeye kumushyira mu modoka amugeza mu cyahoze ari Gitarama ku muhanda wa kaburimbo, ku Iseminari ntoya ya Kabgayi.
Ati: “Genda amaraso yawe ntazampame!”
Iyi taliki ya 02/06/2026 kuri we ngo ayifata nko kuzuka kuko aribwo Inkotanyi zabagezeho zibabwira ko batagipfuye. Avuga ko ntacyo yabona yitura Inkotanyi, usibye kuzishakamo akabyara Inkotanyi.

Ambasaderi Ngarambe François Xavier avuga ko nta mpuhwe Nzabonimana Callixte yari afitiye Bayisenge Clémentine usibye ijambo nyina yari yaramubwiye ubwo yari agiye kwica umugore wa murumuna we, wari Umututsikazi.
Nyina ngo yamushyize umweko imbere arawutongera ati: “Niwica uyu mugore amaraso ye azaguhame, niyo mpamvu yahise atanga itangazo ko Interahamwe zitagomba kwica abagore n’abana.”
Ambasaderi Ngarambe yahumurije abafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rw’i Kabgayi ndetse n’abaje gushyingura imibiri 8 y’Abatutsi bazize Jenoside, ababwira ko nta Jenoside izongera kubaho mu Rwanda.
Yagize ati: “Iyo twibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntabwo tugomba kwibagirwa ko hari Inkotanyi zaguye ku rugamba zaje kurokora abicwaga.”
Minisitiri w’Umutekano Dr Biruta Vincent avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi atari impanuka nk’uko abahakana n’abayipfobya bajya bavuga ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvénal, ababwira ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kuva kera, ishyirwa mu bikorwa mu 1994.
Ati: “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aha i Kabgayi hari isoko y’ingengabitekerezo ya Jenoside, ni naho hari icyicaro cya Kayibanda Grégoire n’abandi ba Padiri bakwirakwizaga Ingengabitekerezo ya Jenoside mu baturage.”
Dr Biruta avuga ko Abatutsi batangiye kubica ahari kuko icyo gihe yigaga mu Iseminari ntoya ya Kabgayi, akavuga ko amateka avuga yayabayemo nta handi ayakura.
Minisitiri w’Umutekano Dr Biruta avuga ko ikibabaje ari uko ingengabitekerezo ya Jenoside yambutse imipaka ubu ibibera mu burasirazuba bwa Congo ntawe utabibona, kandi Abatutsi baho barimo kwicwa Umuryango Mpuzamahanga ubireba, kandi ko ntacyo bibabwiye.
Yasabye abanyarwanda ko ubutwari bw’Inkotanyi bukwiriye guha isomo buri wese.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashyinguwe imibiri 8 y’Abatutsi bazize Jenoside yakuwe mu Murenge wa Kiyumba ndetse na Nyamabuye.



MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW/Muhanga
