Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Yoweri Museveni yarahiririye kuyobora Uganda muri manda ya 7 yikurikiranya kuva yagera ku butegetsi mu mwaka wa 1986, aho azayobora Uganda indi myaka 5.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye Guverinoma.
Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan yageze muri Uganda aho yakiriwe na Madamu Rukia Isaya Nakadama ageze ku kibuga cy’indegecya Entebbe.
Ku kibuga Kololo mu mujyi wa Kampala, aho Perezida Yoweri Museveni arahirira hari kandi abandi bakuru b’ibihugu byo muri aka Karere, nka Antoine Felix Tshisekedi, na Evariste Ndayishimiye w’u Burundi akaba ari na we uyoboye Africa yunze Ubumwe.
U Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva Justin.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa yarahiye mu izina ry’Imana kuyobora Uganda, kurinda ubusugire bwayo kandi no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, ndetse asaba Imana kuzabimufashamo.
Umusangiza w’amagambi yavuze ko Uganda ibonye Perezida mushya uzayobora Uganda kugera mu gihe hazabaho amatora yandi mu mwaka wa 2031.
Nyuma yo kurahira Perezida Museveni yasinye mu gitabo, ahabwa ibirango by’igihugu birimo ibendera, amagambo y’indirimbo yubahiriza igihugu, ingabo, itegeko nshinga ndetse n’ikirangantego cy’igihugu.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere muri Uganda habaye umwiyereko n’ibirori bibanziriza irahira ry’Umukuru w’Igihugu, ndetse Perezida Museveni yakiriye Abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango wo kumurahiza.
Perezida Yoweri Museveni ukuriye ishyaka NRM ari ku butegetsi kuva inyeshyamba yari ayoboye zibufashe mu 1986. Amatora aherutse kuba muri Mutarama 2026, Museveni yayatsinze n’amajwi 71.65% kuri 24.72% ya Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine bari bahanganye.
Uyu yakomeje kuburabuzwa uyu muhango wo kurahiza Museveni ntiyawitabiriye kuko yaje kuva muri Uganda ahunze mu kwezi kwa Werurwe ubu ari muri Leta zunze Ubumwe za America.













UMUSEKE.RW
