Green Party irasaba abarwanashyaka bayo kuyibera ba ambasaderi beza

Komiseri wungirije muri komisiyo y’ubukungu mu Ishyaka rya DGPR,Yvonne Ingabire

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) rirasaba abarwanashyaka baryo bo mu Karere ka Muhanga kugira uruhare mu kuribera ba ambasaderi beza aho batuye n’aho bagenda.

Babisabiwe mu nama n’amahugurwa y’abahagarariye abandi ku rwego rw’akarere, mu rwego rwo kubategura kugira ngo bazajye guhugura bagenzi babo ku rwego rw’imirenge.

Ni ibikorwa byafunguwe n’umuyobozi w’ishyaka ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, Habimana Gustave.

Komiseri wungirije muri Komisiyo y’ubukungu muri Green Party, Ingabire Yvonne, yasabye abarwanashyaka kugira uruhare mu kugaragaza isura nziza y’ishyaka aho batuye.

Yabibukije ko ari bo bagomba kuba aba mbere mu kwitabira gahunda za Leta no kurangwa n’imyitwarire myiza aho batuye.

Ingabire kandi yabasabye kwimenyereza gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo bazifashishe mu kugaragaza ibitekerezo byubaka.

Yavuze ko bagomba kugaragaza ibyiza ishyaka ryagizemo uruhare, birimo kongera umushahara wa mwarimu, kugaburira abana ku ishuri, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Byiringiro Samuel, Perezida w’urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, yakanguriye abarwanashyaka kuba ku isonga mu kurinda ibidukikije, bakanamenya gutandukanya imyanda ibora n’itabora.

Yagize ati: “Mugomba kurwanya imyuka mibi mwirinda gutwika ibyatsi ku musozi, gutema amashyamba ateze no gutera ibiti bivangwa n’imyaka hibandwa ku mbuto nka avoka, imyembe kuko bibyara amafaranga.”

Habimana Gustave, Perezida w’ishyaka Green Party mu Ntara y’Amajyepfo, yabasabye gufatanya n’abandi baturage n’inzego zibishinzwe gucunga umutekano, kuko utabayeho nta cyakorwa mu gihugu.

Ati: “Igihugu gifite umutekano ni igihugu gifite amahoro, kihaza mu biribwa, bigafasha mu iterambere ry’igihugu no kurinda abaturage.”

Abarwanashyaka ba Green Party muri Muhanga bahuguwe biyongera kuri bagenzi babo bo mu turere twa Musanze, Burera, Rulindo, Gakenke, Gicumbi, Nyaruguru, Nyamagabe na Kamonyi.

Habimana Gustave, Perezida w’ishyaka Green Party mu Ntara y’Amajyepfo
Komiseri wungirije muri komisiyo y’ubukungu mu Ishyaka rya DGPR,Yvonne Ingabire

UMUSEKE.RW

Share This Article