America yahannye Minisiteri y’Ingabo na ZIGAMA CSS

Perezida Donald Trump ari kuganira na Perezida Paul Kagame (Photo Internet)

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ibihano bishya kuri Ministeri y’Ingabo mu Rwanda na Banki yo kubitsa no kwizigama ya Gisirikare izwi nka ZIGAMA CSS, ngo ibihano byafatiwe u Rwanda kubera ko rutubahiriza ibyo rwiyemeje mu gusinya amasezerano y’i Washington.

Itangazo ryo ku itariki 28 Ukwakira, 2026 rivuga ibi bihano riri ku rubuga rwa Deparitoma ishinzwe Umutungo muri America.

Scott Bessent, umunyamabanga w’imari muri America avuga ko biriya bihano bishya ari ‘isezerano rya Perezida Trump ryo kubaza u Rwanda inshingano ku byo rwiyemeje mu masezerano y’i Washington’.

Scott Bessent yagize ati “U Rwanda rugomba guhagarika inkunga yarwo kuri M23, no gukura ingabo zarwo mu burasirazuba bwa Congo.”

Radio RFI ivuga ko ibihano bishya bireba Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, ndetse n’ikigo cy’imari cya gisirikare Zigama – CSS.

Kubera ibyo bihano, imitungo y’ibibi bigo n’inyungu zabyo muri Leta Zunze Ubumwe za America byafatiriwe.

Scott Bessent avuga ko, ibi bihano bigamije gutuma amasezerano yasinywe i Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo ashyirwa mu bikorwa, dore ko Perezida Donald Trump akunda kuvuga ko ayo masezerano yazanye amahoro.

America ishinja u Rwanda kohereza ingabo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu ya Ruguru, zikaba ziha imyitozo M23, kandi zikanakorana na yo mu kugaba ibitero.

U Rwanda kandi ngo rwohereje intwaro zigezweho zirimo missile, n’ikoranabuhanga rishobora kuyobya indege.

Lucie Mouillaud uhagarariye RFI i Kigali, yasubiyemo amagambo y’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda kuri ibi bihano America yarufatiye.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati: “Impande zose zigomba kubazwa ibyo ziyemeje. Amasezerano y’i Washington akubiyemo ingingo zisobanutse (…), by’umwihariko kurandura FDLR – umutwe w’abajenosideri ushyigikiwe na leta ya Congo.”

Yolande Makolo akavuga ko kugeza ubu, ibyo biri mu masezerano batarashyirwa mu bikorwa na gato, kandi ko nta kubibaza Congo kwabayeho.

Makolo yakomeje avuga ko U Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Washington uko yakabaye, ariko bigakorwa na na Congo yemeye gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje kandi n’umuhuza mu kibazo agakora ku buryo buri ruhande rubazwa ibyo rwemeye gukora.

Muri Werurwe, America yari yafatiye ibihano Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) na bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda barimo General (Rtd) James Kabarebe.

Guverinoma y’u Rwanda na bwo yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, inenga ko ibihano bifatirwa “uruhande rumwe”, “bikagaragaza ko ukuri kw’ibibera mu ntambara kwirengagijwe.”

America ivuga ko yafatiye ibihano Banki ya Zigama CSS kubera ko yafashije M23 kubona za miliyoni z’amadolari, kandi ikaba yarafashije ko amabuye y’agaciro ya zahabu yo mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba agezwa ku isoko.

Ikindi ngo iyi banki yafashije mu kugura intwaro zaba ari iz’ingabo z’u Rwanda cyangwa izijya mu nyeshyamba.

Ibihano bya America uretse gufatira imitungo yose ya Ministeri y’Ingabo mu Rwanda na ZIGAMA CSS yaba iri muri America mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, binabuza ibi bigo gukoresha Idolari mu ihererekanya ry’amafaranga mpuzamahanga nk’uko RFI ibivuga.

IVOMO: RFI

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *