Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, Ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Beline Uwineza, yagaragaje ko hari uruhare rutaziguye rw’ibihugu by’amahanga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, harimo ingabo z’Abafaransa zari mu kiswe ‘Operation Turquoise’ zitabujije kwicwa kw’Abatutsi.
Yabitangaje mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, mu Karere ka Nyamagabe, cyabaye ku wa 21 Mata 2026.
Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadee, yatanze ikiganiro cy’amateka ya Jenoside mu Cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro, agaragaza uko Jenoside yateguwe muri icyo gice bigizwemo uruhare n’ubuyobozi, abize, abacuruzi ndetse n’abandi.
Yavuze ko nko muri icyo gice mu 1963, Abatutsi benshi bishwe, abandi bakameneshwa ndetse bagatwikirwa.
Ati “Tuzi ikiswe noheri y’amaraso mu cyari Bufundu N’Ubunyambiriri ndetse n’igice cya Nyaruguru… Birukana Abatutsi, barabamenesha, abandi baricwa barohwa mu migezi ikikije aka karere kacu, abandi nabo basigaye bakomeza gutotezwa.”
Visi Meya Thadee yavuze ko kandi mu 1966 hashyizweho itegeko ribuza Abatutsi bari barahunze kuzagaruka mu byabo kandi n’imitungo yabo itazahabwa bene wabo ahubwo izahabwa Abahutu.
Yagaragaje ko umugambi wa Jenoside wakomeje gushyirwa mu bikorwa kuva ku butegetsi bwa Kayibanda no ku bwa Habyarimana, ubwo yageraga ku butegetsi agashyiraho itegeko ryiswe iry’iriganiza ryari rigamije gutonesha abantu baturuka mu bice bimwe birimo Gisenyi n’Amajyaruguru bakaba bene ibyiza by’igihugu.
Inyandiko za MINUBUMWE zerekana ko Urwibutso rwa Jneoside rwa Murambi, ruruhukiyemo imibiri irenga ibihumbi 50 y’Abatutsi bahiciwe ubwo babeshywaga n’abayobozi ngo bahahungire kuko hari ishuri babwira ko bazahabirindira.
Nyuma y’iminsi mike abari aho bafungiwe amazi n’ibyo kurya kugira ngo babanze kwicwa n’inzara mbere yo kwicwa.
Ku 18 Mata 1994, Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Leta yiyise iy’Abatabazi yayoyobye inama n’abasirikare n’interahamwe igamije kwiga uko bazarimbura Abatutsi.
Tariki ya 21 Mata 1994, Abatutsi barenga ibihumbi 50 bari bahahungiye baricwa, harokoka abantu 34 gusa.
Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, Ingabo z’Abafaransa zari mu kiswe ‘Opération Turquoise ‘ zatunzwe agatoki ko zicishije Abatutsi.
Ku wa 22 Kamena 1994 Umuryango w’Abibumbye wafashe umwanzuro wemerera u Bufaransa kohereza ingabo mu Rwanda mu butumwa bwiswe “Operation Turquoise”, zivuga ko zije gutabara abahigwaga.
Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite,ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guveronoma, Beline Uwineza, yagaragaje ko u Rwanda rwakuye isomo ryo kwigira muri Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’uko amahanga arebereye ubwicanyi, agasiga Abatutsi mu maboko y’Abajenosideri.
Ati “Iyo tubivuze turi hano i Murambi nk’ahari muri ‘Zone Turquoise ‘ byumvikana kurushaho kuko tuzi neza ko Ingabo z’Abafaransa zari muri iki gice zitabujije iyicwa ry’Abatutsi. Ibyo bitugaragariza mu buryo budashidikanywaho uruhare rutaziguye rw’ibihugu bimwe by’amahanga byagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Depite Uwineza yasabye kandi urubyiruko kwihatira kumenya amateka yaranze Igihugu.
Mu gikorwa cyo kwibuka i Murambi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri itanu yabonetse mu Mirenge ya Gasaka na Tare.





MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
