Njyanama ya Muhanga yagabanyije ibiciro by’ubukode mu isoko rya Nyabisindu

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga bafashe icyemezo cyo kugabanya ibiciro bihanitse by’abifuza gukorera mu isoko rishya ry’i Nyabisindu.

Iki cyemezo cyo kugabanya ibiciro cyafatiwe mu nama isanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere yateranye ku wa 29 Kamena 2026.

Ni nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwakiriye amabaruwa y’abifuza gukorera mu miryango itandukanye yo mu Isoko rishya ry’i Nyabisindu.

Umubare w’abemerewe usabwa ko abifuza gukorera mu miryango irebana n’umuhanda wa kaburimbo bishyura Frw 300.000 muri buri miryango.

Imiryango ireba mu isoko imbere buri umwe ukishyurwa ibihumbi 200Frw naho abifuza gucururiza ku bisima bakishyura Frw 15,000.

Icyo gihe ibiciro bimaze gutangazwa bamwe mu bacuruzi bafite amikoro macye bashubije ko batabona ayo mafaranga y’ubukode kuko ahanitse.

Abenshi muri bo batakambiye inzego z’Ubuyobozi basaba kugabanyirizwa ibiciro bikava ku bihumbi 300Frw bigashyirwa ku bihumbi 100 y’u Rwanda.

Imiryango ireba imbere mu isoko ikodeshwa 200.000Frw abifuza kuyikoreramo bakayikodesha ibihumbi 100 y’u Rwanda.

Naho abakorera ku bisima biri mu isoko bakishyura amafaranga y’ubukode angana n’ibihumbi 10 y’u Rwanda.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Nshimiyimana Gilbert yabwiye UMUSEKE ko basanze ubusabe bw’abacuruzi bufite ishingiro, bongera kumanura ibiciro.

Ati: “Umuryango wagombaga gukodeshwa Frw 300, 000 abazawukoreramo twanzuye ko bazajya bishyura Frw 150,000. Umuryango ureba mu isoko imbere, wagombaga kwishyurwa Frw 200,000 bazishyura ibihumbi 100 Frws, naho abacururiza imboga ku bisima biri mu isoko bazishyura amafaranga y’ubukode angana na 10,000Frw.”

Avuga ko bamaze kumva ubwo busabe bw’abaturage, bashyizeho Komite iyobowe n’umuyobozi wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere, Inzego z’Umutekano ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, barabigenzura babihuza n’ibiciro byo mu masoko ryo mu yindi Mijyi yunganira Umujyi wa Kigali.

Avuga ko ibi biciro bishya nibimara gutangazwa bizashimisha abifuza gukorera mu iri soko.

Ati: “Ibi bikuyeho icyemezo cyari cyafashwe mbere, abifuza gukorera mu isoko rishya barandika bundi bushya babisaba.”

Amakuru UMUSEKE ukesha bamwe mu bacuruzi bari bemerewe kurikoreramo, avuga ko hari abari bishyuye ayo mafaranga y’ubukode ariko barikoreramo.

Bakavuga ko abenshi mu bagombaga kurikoreramo ari abahoze mu buzunguzayi, ari na bo batumye Akarere kubaka iryo soko ry’i Nyabisindu.

Bakavuga ko ibiciro bihanitse bari bashyiriweho, bingana n’ibyo mu Isoko rigezweho rya Muhanga, kandi abaririmo batanganya ubushobozi.

Nshimiyimana avuga ko iki cyemezo Inama Njyanama y’Akarere yafashe, ari igisubizo ku bifuza gukora ubushabitsi ndetse no guhangira imirimo urubyiruko rwifuza gukora uyu mwuga.

Avuga ko ibi biciro bishya bitazaremerera abacuruzi, kandi ko imiryango yose izakorerwamo.

Bacye UMUSEKE wasanze mu isoko rishya ry’i Nyabisindu, bavuze ko bashimishijwe no kuba abagize Inama Njyanama y’Akarere bashubije ibyifuzo byabo bakaba bagabanyije ibiciro biri hejuru byari bibabangamiye.

Inama Njyanama y’Akarere yagabanyije ibiciro bihanitse byo mu Isoko rishyashya ry’iNyabisindu.
Abacururiza mu bisima na bo bagabanyirijwe ibiciro

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE RW i Muhanga.

Share This Article