Karidinali Fridolin Ambongo, Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, yavuze ko nyuma y’imyaka 66 Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibonye ubwigenge, igihugu kitageze ku ntego ko ndetse bisa nk’aho imyaku yose yo ku Isi yahuriye muri icyo Gihugu.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Kamena 2026, mu nyigisho yatanze mu Misa yabereye muri Katederali ya Notre Dame du Congo i Kinshasa, mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 66 RDC imaze ibonye ubwigenge ibukuye ku Bubiligi.
Mu butumwa bwe, Karidinali Ambongo yavuze ko igihugu gikwiye kwirebera mu ndorerwamo kikemera aho cyatsinzwe.
Yagize ati “Nta wabihakana. Nyuma y’imyaka 66 y’ubwigenge, twese hamwe twarananiwe.”
Karidinali Ambongo yavuze ko amagambo yavuzwe ku wa 30 Kamena 1960, ubwo RDC yabonaga ubwigenge, yari yuzuyemo icyizere cyo kubaka igihugu gishingiye ku bwisanzure, ubutabera, amahoro, ubumwe n’iterambere. Icyakora, yibajije niba iyo ntego yaragezweho.
Ati “Uyu munsi tugeze he?”
Yavuze ko RDC ifite umutungo kamere mwinshi n’ubushobozi bwo kuba kimwe mu bihugu biyoboye Afurika mu iterambere, ariko ko imyaka 66 ishize igaragaza ko ibyo abashakaga ubwigenge bifuzaga bidakorwa nk’uko byari byitezwe.
Ati “Kwemera ko twananiwe ni ikimenyetso cy’ubunyangamugayo mu mitekerereze no mu mutima.”
Arikiyepisokopi wa Kinshasa yavuze ubu Congo yazahajwe n’intambara zirimo imitwe irenga 100, ingabo z’amahanga ziri mu Gihugu, ibibazo byugarije abaturage birimo kubura amazi, ibiryo, ubuvuzi kandi biri mu bice byose kugeza n’i Kinshasa.
Ati “Bisa n’aho imyaku yose yo ku Isi yahuriye mu gihugu cyacu.”
Karidinali Fridolin Ambongo uhangara ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akavuga ibyo abona bitagenda, mu Gitambo cya Misa, yibajije niba koko gutekereza guhindura Itegeko Nshinga ari cyo gisubizo gikwiye kurusha ibindi?
Ati “Turi gutekereza ko guhindura Itegeko Nshinga tugamije manda ya gatatu ari cyo gisubizo cy’ibibazo bikomeye by’Abanye-Congo koko?”
Ubu Kiliziya Gatolika n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari mbiri mbiri bapfa y’Uko Inama y’Abepisikopi yeruye ikavuga ko guhindura itegeko Nshinga ibyatuma Perezida Felix Tshisekedi aguma ku butegetsi bidakwiye.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
