Bugesera: Hemejwe ingengo y’imari ikabakaba miliyari 50Frw

Inama Njyanama y'Akarere ka Bugsera yasuzumye inemeza ingengo y'Imari y'umwaka utaha

Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera yemeje ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka utaha wa 2026-2027 ingana na 49,873,529,739 frw, izakoreshwa mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere Akarere.

Ni igikorwa cyabaye kuwa 30 Kamena 2026, ubwo abajyanama b’Akarere bateraniraga mu Nama isanzwe y’Inama Njyanama yigaga ku ngingo zirimo n’iyo gusuzuma no kwemeza umushinga w’Ingengo y’Imari y’Akarere ya 2026-2027.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin yavuze ko iyi ngengo y’imari izibanda mu kwagura ibikorwa remezo birimo imihanda ndetse n’ibindi bitandukanye.

Yagize ati:Ingengo y’imari yariyongereye; harimo ibikorwa byinshi birebana no kongera ibikorwaremezo kugira ngo bifashe iterambere ry’Akarere, harimo n’igikorwa cy’ubufatanye n’abaturage kugira ngo twubake imihanda n’ibindi bikorwa bijyanye no kubaka ibiro by’utugari, imirenge n’ibindi. Hari kandi n’ibindi bikorwa bijyanye no kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu kuhira ndetse no gufata neza umusaruro.”

Akomeza agira ati: Icyo twishimira gikomeye ni uko kabashije kongera ingufu mu mafaranga gakusanya ava mu misoro n’amahoro, aho ubu twihaye intego ikomeye ya miliyari 8.5 frw; akaba rero ari ikintu gikomeye ariko nk’uko bigaragara, ibikorwaremezo dukeneye kugira ngo tugendere ku muvuduko w’iterambere rya Bugesera ni byinshi, ari naho dusaba minisiteri zitandukanye ko Bugesera yahabwa umwihariko kugira ngo tubashe kubona ibikorwaremezo bigendanye n’umuvuduko w’iterambere rihari.”

Inzobere muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ingengo y’imari y’inzego zegerejwe abaturage, Mbabazi Donah wari yitabiriye inama yabasabye gukomeza kwishakamo ibisubizo mu guharanira iterambere ry’abaturage.

AtiTurabashimira imbaraga mwakoresheje mu gukomeza kwishakamo ibisubizo binyuze mu misoro mwakusanyije. Mu by’ukuri amafaranga ahora adahagije ariko uruhare mugira mu kwishakamo ibisubizo rwose turarushima cyane kandi turabashishikariza kugira ngo mukomeze gukorana, dufatanye kugira ngo iyi ngengo y’imari dutangiye na yo izajye  ku kigero cyo hejuru kurushaho.”

Mu mwaka wa 2025-2026 frw ingengo y’imari yanganaga na 44,787,912,023 frw. Ingengo y’imari y’uyu mwaka yiyongereyeho 11.3% ugereranyije n’ingengo y’imari y’umwaka ushize wa 2025-2026.

Inzobere muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe ingengo y’imari y’inzego zegerejwe abaturage Mbabazi Donah
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin
Njyanama y’Akarere yashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera Joseph Nkuranga igitabo cy’ingengo y’Imari

UMUSEKE.RW

Share This Article