Abakobwa bagaragaje impungenge ku bwiyongere bw’ingo zisenyuka

Bamwe mu bagize Inama y'Igihugu y'abagore mu Ntara y'Amajyepfo

Amajyepfo: Mu nama y’Igihugu y’abagore abakiri bato bagaragaje impungenge ku mibare y’abashaka gatanya ikomeje kwiyongera.

Mu nama rusange ya 25 y’Inama y’Igihugu y’abagore, bamwe mu Rubyiruko rw’abakobwa bari bayitumiwemo, bavuga ko batewe inkeke n’imibare y’umwaka wa 2024 – 2025 igaragaza ko abashakanye 2,674 basabye gatanya, bakavuga ko ibi bikoma mu nkokora umushinga w’abakiri bato bifuza kurushinga.

Agashimayesu Joyeuse Bijoux wo mu Karere ka Nyanza, avuga ko bashingiye kuri raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekana iriya mibare y’abashakanye basaba gutandukana, iyi mibare itera ubwoba abato bagatinya gushinga ingo.

Ati: “Iyi mibare y’abashaka gatanya iduteye inkeke twebwe abakiri bato, gusa ubuyobozi bwiza dufite twizera ko bazadufasha guhagurikira iki kibazo.”

Umutesi Asma Shella Umunyeshuri muri UNILAC Ishami rya Nyanza, avuga ko akimara gusoma iyi raporo y’Urwego rw’Ubucamanza, yahise abona ishusho ya zimwe mu ngo zibanye nabi, kuri urwo rwego bibakura umutima ku buryo abona ko “gushaka yaba abisubitse”.

Cyakora akavuga ko nta rugo rumeze nk’urundi kuko hari n’izibanye neza abakiri batoya bajya bafatiraho ingero nziza.

Ati: “Twifuza ko abagiye kubana babanza kumenyana mu buryo buhagije, ndetse n’imiryango yabo ikabigiramo uruhare.”

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo, Kampororo Jeanne d’Arc yabwiye UMUSEKE ko buri mwaka biha intego yo gukora ubukangurambaga bugamije gukemura amakimbirane avugwa mu miryango, ibitari mu bushobozi bwabo bakabikorera ubuvugizi mu Nzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Ati: “Tugira uruhare rwo kuganira n’ingo zifitanye amakimbirane tugashakira hamwe ibisubizo, kuko hari abo dusanga amakimbirane abashakanye bafitanye ashingiye ku mikoro mikeya tugafatanya kubaremera.”

Kampororo avuga ko kuzamurira imyumvire ingo zibanye nabi ari byo bashyira imbere.

Depite Uwamariya Véneranda wari Umushyitsi Mukuru muri iyi nama, avuga ko urubyiruko rwifuza gushaka rutagomba guterwa impungenge n’imibare y’abashaka gatanya, kubera ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa zihari kandi ubu bufatanye buzatuma iyi mibare igenda igabanuka.

Ati: “Umugore agomba kugira uruhare kugira ngo agire umuryango utekanye. Uruhare ry’umugore ntabwo rugomba kuba urwa wenyine akwiriye gufatanya n’umugabo.”

Depite Uwamariya avuga ko bafatanije n’abagabo iki kibazo cy’abashaka gatanya cyarangira.

Muri iyi nama y’Igihugu y’abagore, Kampororo Jeanne d’Arc uyikuriye avuga ko muri uyu mwaka bazaherekeza imiryango irenga 10,000 itishoboye kwivana mu bukene, hakiyongeraho indi igera ku 7000 bamaze igihe bafasha.

Agashimayesu Joyeuse Bijoux avuga ko bahangayikishijwe n’imibare y’abashaka gatanya ikomeje gutumbagira
Agashimayesu Joyeuse Bijoux avuga ko abato batinya gushaka kubera imibare y’abashaka gatanya ikomeje kwiyongera
Depite Uwamariya Véneranda yasabye abagore gufatanya n’abagabo gukemura amakimbirane aboneka mu Miryango
Umutesi Asma Shella
Muri iyi nama y’Igihugu y’abagore bamwe mu bagore bagenzi babo bahembewe ibikorwa bagezeho muri manda y’imyaka 5
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo Kampororo Jeanne d’Arc yabwiye UMUSEKE ko hari Imiryango 17000 bazaherekeza kwivana mu bukene
Inama y’Igihugu y’abagore yanzuye ko bagiye gukora ubukangurambaga bugamije gukemura amakimbirane avugwa mu miryango

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango

Share This Article