N’imva zabo tuzasaba zitahe tuzicire urubanza – U Burundi ku bashinjwa Coup d’état

Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD

Révérien Ndikuriyo, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi yatangaje ko iki gihugu kizakomeza gutegereza abo gishinja gushaka kugerageza gukuraho ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu myaka 11 ishize, kabone n’iyo baba barapfuye kizasaba ko imva zabo zicyurwa mu Burundi bacirirwe urubanza.

Ndikuriyo yabitangaje kuri uyu Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2026 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Makamba.

Uyu Munyapolitiki yabajijwe ku mubano uri hagati y’u Rwanda, asubiza umunyamakuru ko yazashaka uko yaza i Kigali akazana n’Ikipe ya Aigle Noir izaza kuhakinira imikino Nyafurika n’Ikipe ya Al-Hilal, akakibaza abanyarwanda.

Ati “Uzashake Minisitiri Olivier Nduhungirehe (Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda) ukimubaze… uzasabe guhura nawe nakwemerera ubundi wurire indege.”

Ndikuriyo yavuze ko bafunze imipaka kuko abanyarwanda ari ‘abajanja’ ko ariko indege zikora.

Ati “Hasi harafunze kubera abacengezi. Aciye hejuru azaruhukira i Bujumbura tumubaze iyo agiye.”

Yasobanuye ko icyo u Burundi bwasabye u Rwanda kugira ngo ibintu bigende neza ari abantu bashatse guhirika ishyaka rya CNDD-FDD ku butegetsi.

Ati “ Twebwe ni sisiteme. Nkurunziza, Ndayishimiye ni bamwe. Ukiruka ku ishyaka CNDD-FDD tuguma tukwirukaho. Barya ba Niyombare tuzabashaka kugeza bapfuye, bariya bari ku rutonde rw’umukara rushakwa na CNDD-FDD kugeza umunsi azinjira mu kuzimu.”

Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD yavuze ko ni imva zabo bashobora kuzisaba bakazizana zigacibwa imanza.

Ati “ N’imva tuzabaza aho bazihambye hari igihe ubutegetsi buhinduka tuzabaza aho bazihambye.”

Muri Gicurasi 2015 ni bwo mu Burundi habaye igerageza ryo gukuraho ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Iyi ‘coup d’état’ yayobowe na Gen Maj Godefroid Niyombare yarapfubye, bamwe mu bayigizemo uruhare bahungira mu bihugu birimo u Rwanda. U Burundi bwasabye kubohererezwa, u Rwanda rugasobanura ko rudashobora kwica amategeko mpuzamahanga ngo rwirukane cyangwa rwohereza impunzi aho zidashaka.

Ibi byazamuye umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ndetse hiyongeraho ko u Burundi bushinjwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu migambo yo guhungabanya u Rwanda.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article