Nyamagabe: Abaturage bahawe inka 15 zihaka n’imashini zidoda

Inka zorojwe Imiryango zirahaka

Nyamagabe: Umushinga wa RW0587 EPR-Nyagisozi ukorera mu murenge wa Musange, mu karere ka Nyamagabe wahaye inka zifite amezi, abazihawe basabwa ko bazoroza abandi.

Umushinga uterwa inkunga na Compassion International/Rwanda muri Paruwasi ya EPR-Nyagisozi ikorera mu kagari ka Nyagisozi, mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe.

Pasitori Jacqueline Uwimbabazi umuyobozi wa Presbytery ya Kirinda ari na yo iriya Paruwasi ya EPR-Nyagisozi ibarizwamo, yavuze ko binyuze muri ruriya mushinga bakora ibikorwa bitandukanye cyane ibiteza imbere abafatanyabikorwa bawurimo, bityo imwe mu miryango ifite abana yorojwe inka kugira ngo babashe kwiteza imbere.

Yagize ati “Iriya miryango ibasha kubona amata yo guha abana kugira ngo duhangane n’ikibazo cy’abana bagaragaza imirire mibi.”

Bamwe mu bafatanyabikorwa (abaturage) borojwe inka bavuze ko inka bahawe zigiye kubafasha kwivana mu bukene.

Uwitwa Marie Bugenimana yagize ati “Inka mpawe igiye kumfasha mu mibereho yange n’abana, ubundi nari umukene ariko mfite icyizere ko inka igiye kunkura mu murongo w’ubukene.”

Havugimana Daniel na we yagize ati “Inka mpawe izampa ifumbire, ndetse impe amata kandi n’abaturage mbahe kuko ni impano Imana yanyihereye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe, Sebintu Jean de Dieu yavuze ko abaturage borojwe inka bakwiye kumva uruhare rwabo rwo kuzitaho, bakazifata neza kandi zabyara bakitura na bagenzi babo.

Yagize ati “Yanabyara akabona amata kugira ngo arwanye imirire mibi mu bana.”

Mu busanzwe umushinga RW0587 EPR Nyagisozi ufasha abana 400. Uretse guha abafatanyabikorwa (abaturage) inka 15 banatanze imashini zidoda imyenda 17.

Umushinga ufasha abana n’imiryango yabo binyuze mu nkingi 4 ari zo imikurire muri Yesu, imibereho myiza, kwigira n’iterambere ry’urubyiruko.

Hari ibyo umaze kugeza ku bana n’imiryango yabo binyuze muri izo nkingi 4 zavuzwe haruguru.

Abaturage bahawe inka bafite icyizere ko zizabafasha gutera imbere
Abaturage banahawe imashini zidoda

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyamagabe

Share This Article