Inama yamaze iminsi itatu yahuje abayobozi b’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Uganda (UPDF), bakorera hafi y’umupaka uhuriweho n’ibihugu byombi, yasoje 29, Kanama 2026, mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda.
Iyi nama yasojwe n’Umugaba Wungirije w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Maj Gen Felix Busizori.
Mu ijambo rye, Maj Gen Busizori yashimiye ubufatanye buri hagati y’Ingabo z’u Rwanda, by’umwihariko Diviziyo ya 2 n’iya 5 z’Ingabo z’u Rwanda, ndetse na Diviziyo ya 2 y’Ingabo za Uganda, mu guhangana no gukemura ibibazo by’umutekano bivuka ku mupaka uhuriweho n’ibihugu byombi.
Yashimangiye akamaro ko gukomeza ubufatanye, avuga ko ubwo bufatanye bugira uruhare mu kubungabunga amahoro n’umutekano by’abaturage b’ibihugu byombi.
Yanasabye ko hakomeza ubufatanye mu kurwanya ibikorwa bitemewe bibera ku mipaka, anashishikariza impande zombi guhora zisangira amakuru afite akamaro.
Maj Gen Busizori yasoje ashimangira ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake bw’ubuyobozi bw’ingabo z’ibihugu byombi, ndetse n’amabwiriza y’Abayobozi Bakuru b’Ibihugu, mu gukemura ibibazo by’umutekano bihuriweho.


IVOMO: MoD website
UMUSEKE.RW

Ku isi hose hali abasirikare hafi 50 millions,ushyizemo na Reserve Forces.China niyo ifite benshi barenga 2 millions,igakurikirwa na India.Bakora akazi ko kurwana.Gusa tujye twibuka ko hali igihe isi izabaho nta basirikare cyangwa abapolisi.Uko niko igitabo rukumbi imana yaduhaye ngo kituyobore kandi kitwereke ejo hazaza kivuga.Isi izagira amahoro menshi,kubera ko izaba ituwe n’abantu bakundana gusa,kubera ko abakora ibyo itubuza yashyizeho umunsi izabakura mu isi.Muli abo,harimo n’abarwana.Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukunda abanzi bacu.Nubwo binanira abandi,abakristu nyakuli barabishobora.Ntibajya mu mirimo ijyana no kurwana.