Muhanga: Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwagize abere abagabo bane Ubushinjacyaha burega icyaha cyo kudasobanura aho bakuye imitungo.
Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 17/06/2026.
Urukiko rwemeje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kidafite ishingiro. Rwemeje ko Ngendahimana Patrick, Kayitare Joseph, Nshimiyimana Joseph, na Dushimiyimana Christophe badahamwa n’icyaha baregwa cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Mu iburanisha ry’ubushize Ubushinjacyaha bwavuze ko icyaha aba bagabo bashinjwa ari ukudasobanurira Urwego rw’Umuvunyi inkomoko y’Umutungo bafite.
Bunavuga ko imitungo aba bagabo bafite ntaho ihuriye n’akazi bakora, bityo kuba badasobanura inkomoko y’iyo mitungo bafite, byatumye imitungo igizwe n’imodoka, ibibanza, inzu bafite mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Kamonyi ifatirwa kugeza ubwo basobanuriye Umuvunyi aho bayikomora.
Ngendahimana Patrick n’abo bareganwa babwiye Urukiko ko imyaka bamaze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’imyanya bagiye bagiye bahabwa bibemerera kugira iyo mitungo.
Bamwe muri aba bagabo basobanura ko bafite abagore bakorera ku buryo nta we byatungura.
Bagasaba Urukiko ko rutaha ikirego cy’Ubushinjacyaha ishingiro, ahubwo ko bakwiriye kugirwa abere bagasubizwa imitungo yabo imaze igihe ifatiriwe, kuko batafite uburenganzira bwo kuyigurisha cyangwa ngo bayitange nk’ingwate muri Banki.
Mu iburanisha ry’ubushize kandi abaregwa iki cyaha, babwiye Urukiko ko icyaha baregwa bacyisobanuyeho, Urukiko rufata icyemezo cyo gushyingura dosiye.
Isomwa ry’urubanza ryabaye abaregwa, n’ababunganira mu mategeko badahari, usibye abo mu miryango yabo, abagore ndetse n’inshuti zabo.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW
