Museveni yanenze abava Uganda’ bakajya gushaka ubuzima i Dubai

Perezida Yoweri Tibuhaburwa Kaguta Museveni yavuze ko atumva ukuntu abantu bava muri Uganda yita Paradizo bakajya mu butayu bw’i Dubai muri Leta zunze Ubumwe za Abarabu gushaka akazi.

Ibi Perezida Museveni yabivuze ku wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026, mu mbuga ya Kololo i Kampala ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ijambo ry’uko Igihugu gihagaze.

Museveni uherutse kurahirira gukomeza kuyobora Uganda, yumvikanye avuga ko Uganda yakagombye gutera imbere bigizwemo uruhare n’urwego rw’ubuhinzi.

Museveni yavuze ako akomeza kubona abantu bava muri Uganda bakajya mu bindi bihugu, yibaza icyo baba bagiye gushakayo, ashyira mu majwi abajya i Dubai muri Leta zunze Ubumwe za Abarabu.

Perezida Museveni ati ” Muba mujya gushaka iki muri Dubai mu butayu? Dubai, Dubai, mujya gukorayo iki? Iyo nagiye hariya ndasenga ngo ngaruke vuba. Murasiga paradizo hano mukajya gukora hariya hantu.”

Museveni asobanura ko abajya hariya ari imigirire yo kwicisha bugufi, ubujiji n’imiyoborere mibi byabokamye.

Ati ” Gakondo yanjye iri hano, nta na kimwe ntazi, nakuriye mu muco waha.”

Mu 2025 nabwo Museveni yari yavuze ko ababazwa n’urubyiruko rujya i Dubai gukora ibyo yise ubucakara.

Imibare igaragaza ko Abagande baba muri Leta zunze Ubumwe za Abarabu bikubye inshuro enye mu myaka itandatu, bava ku 40,000 mu 2018 baba 160,000 mu 2025.

Share This Article