Umugore wateye banki i Kinshasa yoherejwe gufungirwa mu Budage

Honorine Porsche yoherejwe mu Budage

Honorine Porsche, umugore ufite ubwenegihugu bw’Ubudage ukomoka muri RDC, wari mu itsinda ryagabye igitero kuri Rawbank i Kinshasa, yoherejwe mu Budage aho agomba kurangiriza igihano cy’imyaka 10 yari yarakatiwe.

Tariki ya 16 Ukwakira 2025, ni bwo itsinda ry’abantu bitwaje intwaro ryagabye igitero kuri iryo shami rya banki, rifata bugwate abakozi n’abakiriya bari baririmo.

Icyo gihe inzego z’umutekano zirimo polisi n’ingabo zatabaranye ibikoresho bikomeye birimo ibifaru n’imbunda ziremereye.

Porsche na bagenzi be barasanye n’inzego z’umutekano mu buryo bukomeye, bituma abaturage bari hafi ya banki bashwiragira bashaka ubuhungiro.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga zitandukanye yagaragaje inzego z’umutekano zinjira muri banki amasasu akomeje, bafata abari bagabye icyo gitero.

Umwe mu baturage wari hafi aho yagize ati: “Twumvise amasasu menshi, duhitamo kwiruka. Byari nk’intambara .”

Icyo gihe abasirikare n’abapolisi bagaragaye bakurura Honorine Porsche, bamushyira mu modoka bamunyukanyuka, mbere yo kumujyana muri kasho.

Hakurikiyeho urubanza rwaranzwe n’impaka ndende, urukiko rumuhamya icyaha rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 10.

Amakuru avuga ko muri gereza, Honorine Porsche yagerageje kwiyahura inshuro nyinshi, ari na ko u Budage busaba ko yakurwa muri RDC akajya gufungirwa muri icyo gihugu.

Iyi ngingo yo koherezwa mu Budage ntiyavuzweho rumwe kugeza ubwo ishyirwa mu bikorwa ku wa 4 Kamena 2026.

Ibitangazamakuru byo muri Kinshasa bivuga ko iki cyemezo gishingiye ku masezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera hagati ya RDC n’u Budage.

Amakuru avuga ko mbere yo koherezwa, yaherekejwe n’abapolisi b’Abadage kuva aho yari afungiye kugeza agejejwe ku kibuga cy’indege, aho yinjijwe mu ndege ijya mu Budage.

Urubanza rwa Porsche rwasize abasirikare ba Congo bamwambitse ubusa; umwe muri bo ufite ipeti rya Adjudant yakatiwe igifungo cy’imyaka 10, anacibwa indishyi ya Amadolari 5000.

Abandi basirikare batatu n’umupolisi umwe bakatiwe igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’amezi 12. Mu bakatiwe harimo umwe wafashe amashusho ya Porsche yambaye ubusa, akayakwirakwiza.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article