Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2026, i Nairobi mu Murwa Mukuru wa Kenya no mu yindi mijyi haramukiye imyigaragambyo y’abamagana izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
Urwego rushinzwe Ingufu na Peteroli muri Kenya ku wa 14 Gicurasi nibwo rwazamuye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, litiro ya lisansi iva ku Mashilingi ya Kenya 46.29 akabakaba 530 mu mafaranga y’u Rwanda igera ku Mashilingi 242.92 akabakaba 2 750 mu mafaranga y’u Rwanda.
Urwo rwego rwavugaga ko byatewe n’ihungabana ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga ahanini bitewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati yatumye amato atwara peteroli abura inzira.
Ni ibintu abaturage batumvise neza, bavugaga ko ibyo biciro biri hejuru ugereranyije n’ibiciro biri mu Bihugu bituranye kandi hafi ya byose peteroli bikoresha inyuzwa muri Kenya.
Ku mbuga nkoranyambaga, abaturage bandikaga ko bategereje ko Inama ya Africa Forward Summit yahuzaga u Bufaransa na Afurika irangira ‘ubundi kakaba’.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, amashusho y’ibitangazamakuru by’imbere mu Gihugu birimo NTV Kenya, The Star na Daily Nation yerekanye abaturage mu mijyi irimo Nairobi bigaragambya.
Baratwika amapine, ibijerekani ubundi bagahangana n’inzego z’umutekano nazo zibamishamo amazi n’ibyuka biryama mu maso.
Iyi myigaragambyo kandi yakwirakwiriye no bindi bice birimo Kitale, Machakos, Juja n’ahandi.
Sosiyete z’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zahagaritse gukora ndetse gare nyinshi zambaye ubusa.
Uburyo bumwe bushoboka ni ugutega moto ( boda boda) nabwo ngo abamotari ni bake nk’uko Daily Nation yabyanditse.
Abanyapolitiki barasaba Perezida William Ruto kujya ku meza n’abafite sosiyete z’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange ngo baganire ku bishoboka ngo nabo bakomeze imirimo.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
