Abaturarwanda n’abatuye Isi muri rusange baragirwa inama yo kutabika mu nzu cyangwa ngo bajugunye aho babonye ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, kuko atari inshuti y’ubuzima bw’abantu n’ibidukikije.
Impuguke zigaragaza ko iyo hadashyizweho ingamba zikakaye zo gucunga ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, bigira uruhare rukomeye mu kwangiza ibidukikije muri rusange.
Zimwe mu ngaruka bitera harimo kwangirika k’ubutaka, bukabura ubushobozi bwo gutanga ifumbire karemano, ndetse n’iyindi ifumbire ntigire umusaruro kubera imyuka mibi iba irimo.
Ni mu gihe kandi bitewe na za acides ziyongera mu butaka, iyangirika ryabwo rishamikiyeho ibindi bibazo byinshi bishobora kwangiza ubuzima bw’abantu binyuze mu biribwa bibuvamo.
Iyo myanda itera ingaruka nyinshi ku buzima bw’umuntu, aho ashobora kwibasirwa n’indwara zitandukanye zirimo na kanseri.
Hari kandi kwandura kw’umwuka abantu bahumeka, bigashamikiraho indwara z’ubuhumekero nka sinusite n’izindi.
Nubwo bimeze bityo, ububi bw’iyi myanda ntibuzwi na benshi, bigatuma ikoreshwa nabi cyangwa ikajugunywa ahabonetse hose.
Ni mu gihe kandi nubwo u Rwanda rukataje mu iterambere ry’ikoranabuhanga, abaturage benshi batabaramenya neza ingaruka z’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje.
Uwimbabazi Lydie wo mu Mujyi wa Kigali avuga ko mu rugo rwe huzuye ibikoresho bishaje birimo telefone, mudasobwa yakoresheje akiga, amasaha ndetse n’imigozi yo gucaginga atagikoresha.
Ati: “Usanga mu kabati harunzemo amatelefone nakoreshaga cyera. Mu by’ukuri, nk’isaha iyo ntakiyambara mpita nyibika mu kabati, mba numva nta kwikuraho igikoresho nabiriye ibyuya.”
Ndikumasabo Gabriel we avuga ko kutamenya ingaruka z’iyi myanda bituma abantu bayijugunya aho babonye, rimwe na rimwe ikavangwa n’indi myanda isanzwe.
Ati: “Sindanabona n’abatwara ibishingwe batandukanya imyanda isanzwe n’iy’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Turasaba ko habaho ubukangurambaga bwimbitse.”
Abaturage bavuga ko n’abigisha ikoranabuhanga bakwiye kujya banagaragaza n’ingaruka zaryo ku bidukikije, kugira ngo amajyambere agerwaho atazasinangana vuba.
Leta yavuguse umuti
Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imyanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibyifashisha amashanyarazi, mu 2018 hashinzwe Enviroserve Rwanda ikusanya kandi igatunganya imyanda y’ibi bikoresho.
Uru ruganda rubarizwa mu cyanya cy’inganda cya Bugesera rutangaza ko rumaze gukusanya toni 8.500 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje, rukabinagura bimwe bikongera gukoreshwa hagamijwe kurengera ibidukikije.
Gusa Umuyobozi wa Enviroserve Rwanda, Olivier Mbera, avuga ko hakiri ikibazo cy’abantu bakinangira gutanga ibyo bikoresho, nyamara ari uburozi baba babika mu ngo zabo.
Avuga ko uko igikoresho cy’ikoranabuhanga kimara igihe kirekire gikoreshwa kirenze ubushobozi bwacyo, gishobora gusohora ibinyabutabire byangiza ubuzima n’ibidukikije.
Ati: “Mujya mubibona nka telefone ugasanga yarabyimbye, cyangwa frigo ugasanga yashizemo gaz. Iyo bibaye bityo bishobora gutera kanseri bikanangiza ibidukikije.”
Umukozi wa REMA ushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko arengera ibidukikije, Beatha Akimpaye, asaba abaturage kujyana ibyo bikoresho aho bikusanyirizwa aho kubibika mu ngo.
Ati: “Ababifite nibegere amakusanyirizo Enviroserve Rwanda yashyizeho, kugira ngo bitunganywe mu buryo butangiza ibidukikije.”
Enviroserve Rwanda ifite amakusanyirizo 26 hirya no hino mu gihugu, aho ikusanya nibura hejuru ya 40% by’ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje. Kuri ubu, imaze kunagura mudasobwa ibihumbi 40 zongeye gukoreshwa.



NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
