Nyuma y’uko APR FC itsinzwe ibitego 4-0 na Al-Hilal SC mu mukino w’umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda [BK Pro League], umutoza w’ikipe y’Ingabo, Abderrahim Taleb yavuze ko iyi kipe nta bakinnyi bakomeye ifite.
Imikino isoza iy’umunsi wa 30 wa BK Pro League, yabaye ku wa gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.
Ikipe y’Ingabo yari yakiriye Al-Hilal SC, yahatsindiwe ibitego 4-0 mu mukino wabaye mubi cyane ku ruhande rw’abakinnyi ba Taleb.
Uyu mutoza yagaragaje ko gutsindwa kuri uru rwego, byatewe no kuba hari bamwe mu bakinnyi be b’ingenzi atari afite kuri uyu mukino kubera ibibazo by’uburwayi.
Ati “Nakinnye uyu mukino nta bakinnyi batanu mu bagenderwaho mfite twakoranye mu mikino 38 iheruka. Ntabwo byoroshye gusimbuza abakinnyi nk’abo by’umwihariko mu kibuga hagati.”
“Niba tudafite Jean Bosco [Ruboneka], tudafite Ronald [Ssekiganda], tudafite Togui [William] ku mwanya wa rutahizamu, tudafite Clèment [Niyigena] mu bwugarizi n’ubunararibonye afite, ahubwo dufite ba myugariro babiri gusa badafite ubafasha, kandi uwo ni Clèment.”
Taleb yakomeje avuga ko abakinnyi be bahaye impano y’ibitego bitatu ikipe bari bahanganye, nyuma y’amakosa bwite y’abakinnyi, nyamara biri muri bimwe mu byo yari yabasabye kwirinda ubwo yaberekaga amashusho y’uko Al-Hilal SC ikina.
N’ubwo ikipe y’Ingabo yatsinzwe ariko, uyu mutoza avuga ko agihanganiye Igikombe cya BK Pro League kuko mu makipe bahanganye atabonamo ayo muri Sudani yaba Al-Hilal SC cyangwa Al Merrikh.
Ati “Mpanganye n’amakipe yo mu Rwanda simpanganye n’amakipe yo muri Sudani. Kuva natangira irushanwa ni ko nabwiwe, si bo bazatwara igikombe, urebye kugeza ubu ni twe turi ku gikombe.”
“Iriya ni ikipe nkuru, ifite abakinnyi bakuru, kandi njye mfite abakinnyi 17 gusa. Urebye n’uko abakinnyi bakomeyemo ntabwo ari kimwe. Ni nko guhatana n’Ikipe y’Igihugu ya Sudani kandi ifitemo abanyamahanga.”
Nyuma yo gutsindwa irushwa, APR FC yabonye ko hari byinshi ifite byo gukosora mu gihe cyose yaba yifuza koko kugera mu matsinda ya CAF Champions League.
APR FC yaherukaga gutsindwa ibitego bibiri kuzamura mu gice cya kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda, tariki ya 20 Mata 2025 ubwo yanganyaga na APR FC ibitego 2-2.
Gutsindwa kwayo, kwatumye ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 56 mu gihe irushanwa na Al-Merrikh SC ya kabiri amanota abiri, ikarushwa 11 na Al-Hilal SC iyoboye Shampiyona.


UMUSEKE.RW
