Kinshasa: Kiliziya Gatolika ihanganye byeruye n’ubutegetsi

Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika ntishyigikiye gahunda yatuma Tshisekedi aguma ku butegetsi

Ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bweruye bushinja Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika muri icyo Gihugu (CENCO) gukorera Joseph Kabila, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’umutwe wa AFC/M23.

Izi mpaka n’ubushyamirane buriho bishingiye ku kuba Abepisikopi muri Congo baragaragaje ko badashyigikiye ko Abadepite n’Abasenateri bemeje umushinga w’amatora ya kamarampaka (referendumu) agamije guhindura zimwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga by’umwihariko ibirebana na manda umukuru w’Igihugu yemererwa zishobora guhindurwa.

Kiliziya Gatolika ivuga ko bamwe mu bashyigikiye guhindura Itegeko Nshinga ryo ku ya 18 Gashyantare 2006, badahisha intego yabo y’ibanze, ari yo “guha izindi manda Perezida wa Repubulika uriho ubu.”

CENCO ivuga ko “Ibi byaba ari ukurenga ku isezerano rya Republika, ryagezweho mu bwumvikane mu bya politiki bufite amateka, bwagezweho ku kiguzi cyo hejuru nyuma y’igihe kirekire cy’ibibazo byose igihugu cyagize kuva cyigenga.”

Igaragaza impungege kandi ko ibi byazacamo ibice igihugu, ahanini bishingiye ku kuba ibice bimwe byo mu Burasirazuba bwa Congo birimo Kivu zombi bitazabamo ayo matora ya referendumu, bikaba byabafasha kuva kuri Congo.

Umunyamabanga Mukuru wa CENCO akaba n’Umuvugizi wayo, Musenyeri Donatien Nshole,  ati “Gucamo igihugu kabiri bizagaragara binyuze mu kwemera ko Abanye-Congo bazajya mu matora ya kamarampaka abo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo batabigizemo uruhare.”

Abo mu Ishyaka rya Perezida Tshisekedi barubiye…

Urubyiruko, Abadapite n’abandi banyapolitiki bashyigikiye Perezida Tshisekedi bikomye Inama Nkuru y’Abepisikopi Gatolika bavuga ko abayigize bakorera Joseph Kabila wayoboye Congo, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda n’Umutwe wa AFC/M23.

Ku wa 23 Kamena 2026, abagize Ihuriro ‘Union Sacrée’ rikaba impuzamashyaka y’abashigikiye Perezida Tshisekedi bahuriye mu nama, nyuma basohora itangazo rihuriweho.

Muri iryo tangazo ryasomwe na Depite Jean Baudoin Mayo Mambeke, abagize iryo huriro bavugaga ko babajwe no kubona hari bamwe mu basenyeri bakoresha amagambo arimo gukangurira abaturage kwigumura no guhirika inzego ziriho, ko abo bakwiriye kwitonda kuko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari igihugu kidashingiye ku idini.

‘Union Sacrée’ yavuze kandi ko “hari bamwe mu basenyeri ba CENCO, bafatanyije na Joseph Kabila, Paul Kagame n’abo yise abafatanyabikorwa babo bo muri M23, badakwiye kwiyitirira ko ari bo bonyine bafite ukuri n’ubushishozi ku kibazo gikomeye kireba ahazaza hahuriweho n’Abanye-Congo bose.”

Depite Mayo wasomye itangazo ati ya “Abasenyeri bake ntibashobora gusimbura inzego za Repubulika, abaturage ba Congo bafite ubusugire, cyangwa se n’umuryango mugari w’Abakirisitu Gatolika.”

Impaka zirakomeje muri Congo mu gihe amatora ya Perezida ari mu 2028. Ubu n’abagize Oposiziyo bihurije mu ‘Ihurir0 64’, rigamije kuzkora buri kimwe gishoboka ngo manda ntizizongerwe.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article