Trump intambara yayimuriye ku Butaliyani

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani na Perezida Trump binjiye mu ntambara y'amagambo

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, intambara y’amagambo amaze igihe ashoza ku bihugu n’abategetsi yayimuriye kuri Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, bapfa kutamushyigikira mu ntambara na Iran.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, aherutse kumvikana mu mvugo yo kudashyigikira Perezida Trump ku ntambara yashoje kuri Iran ndetse n’ibyo aherutse kuvuga ku Mushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, amwita umuntu udashoboye ndetse w’umunyantege nke.

Minisitiri w’Intebe Giorgia Meloni ku wa kabiri  tariki 14 Mata 2026, yavuze ko basanzwe ari abafatanyabikorwa bakomeye ba Amerika ko ariko ubumwe bushingira ku kubahana no kwicisha bugufi.

Trump mu kumusubiza yavuze ko yatunguwe n’imyitwarire ya Giorgia Meloni, akaba yarakekaga ko ari umuntu w’umunyamwete ariko yasanze yaribeshye.

Ati ” Ni umwe mu bo kutemerwa kubera ko ntabwo yita ku kuba Iran yagira intwaro kirimbuzi kandi zasenya u Butaliyani mu minota ibiri.”

Trump ubu ntavuga rumwe n’ibihugu nyinshi byo mu Burayi ndetse n’Umuryango wa NATO ahanini abishinja kumutererana mu ntambara na Iran no gushaka ubugenzuzi ku nzira ya Hormuz inyuzwamo 20% bya peteroli yose yo mu Isi.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani na Perezida Trump binjiye mu ntambara y’amagambo

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *