Abarwana muri Congo basabwe kureka intambara

Imirwano ikomeje kubica muri Congo

America n’itsinda ry’ibihugu rikurikiranira hafi ibibera mu Karere k’Ibiyaga Bigari (International Contact Group for the Great Lakes – ICG) byatangaje ko bihangayikishijwe n’intambara ziri mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ingaruka izo ntambara zigira ku karere, bisaba impande zihanganye kuzihagarika.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu itangazo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye, nyuma y’inama yahuje Ububiligi, Denmark, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ubuholande, Swede/Sweden, Ubusuwisi, Ubwongereza na Amerika yabaye ku wa 21-22 Gicurasi 2026.

Muri iryo tangazo, ICG igizwe n’ibyo bihugu, ivuga ko ishima umuhate wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’Umuhuza washyizweho n’muryango wa Afruka Yunze Ubumwe, Faure Gnassingbé, usanzwe ari  Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo mu gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagize iti “ICG ishima intambwe yagezweho bigizwemo uruhare n’amasezerano ya Washington, yasinywe hagati y’u Rwanda na na Congo ndetse n’aya Doha, hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23.”

Ibi bihugu bisaba ko impande zihanganye zakubahiriza ibikubiye mu masezerano bityo inzira yo kurwana itatanga igisubozo.

Yagize iti “ICG isanga inzira ya gisirikare itatanga igisubizo cy’intambara. Impande zose zihanganye, zigomba kurinda abasivile mu murongo wo kubahiriza amategeko mpuzahamahanga.”

America na biriya bihugu byasabye guhagarika ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote mu kwica abasivile ndetse n’ibindi bikorwa bishyira mu kaga abasivile.

Iti “ICG yamaganye uguhutaza gukomeye kw’amategeko mpuzamahanga. Hakenewe mu buryo bwihuse uburyo bwo gutabara abaturage, gutanga impuruza no gushyiraho ibikorwaremezo bifasha abaturage.”

Byavuze ko hakwiye kubahirizwa inzira y’ibiganiro n’ubushake bwa politki mu gukemura iki kibazo.

Byongeraho ko imirwano igomba guhagarara kandi ibikorwa byo kurengera ikiremwamuntu bikiyongera.

ICG yongeye gusaba kandi ko ikibuga cy’indege cya Goma na Kavumu cyafungurwa kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bigere ku baturage bari muri Kivu ya Ruguru n’iyo mu Majyepfo.

Inasaba ko impande zihanganye zashaka igisubizo cya Ebola ikomeje kwiyongera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *