Igisirikare cya Uganda kivuga ko cyacyuye abagore babiri ba Joseph Kony ushakishwa n’inkiko mpuzamahanga, akaba ari umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba witwa Lord Resistance Army.
Ku wa Kane tariki 21 Gicurasi, 2026 nibwo abagore babiri ba Joseph Kony bageze ku kibuga cy’indege wa Entebbe bavuye i Bangui, muri Repubulika ya Centrafrique (CAR).
Ikol Grace w’imyaka 33, afite inkomoko muri Uganda, yatahukanye n’abana be Ayuma Maria w’imyaka 8, na Oryema Bosco w’imyaka ibiri.
Aniyessi Teregina ufite ubwenegihugu bwa Sudani y’Amajyepfo, na we w’imyaka 33, na we ni umugore wa Kony yari amufitiye umwe we w’imfubyi ufite imyaka ibiri.
Igisirikare cya Uganda, UPDF kivuga ko bariya bavuye muri Central African Republic baherekejwe n’umuyobozi w’urwego rukuru rw’ubutasi n’iperereza muri Uganda (CDIS), Maj. Gen Richard Otto.
Ikol Grace yashimutiwe mu Karere ka Amuria afite imyaka 10 mu 2003 mu gihe Aniyessi Teregina yashimuswe mu 2006 afite imyaka 13 akuwe iwabo mu karere ka Yambio, muri Leta ya Equatorial y’iburengerazuba muri Sudan y’Amajyepfo.
We azafashwa kuba yasubira iwabo muri Sudan y’Epfo mu gihe azabyifuza.
Muri rusange abagore 8 ba Joseph Kony n’abana 13 babashije gutoroka aho bari babayeho nk’imbohe muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’uko inkambi yabo igabweho ibitero n’umutwe witwaje intwaro mu majyepfo ya Darfur hafi y’umupaka wa Central African Republic, Sudan, na Sudan y’Amajyepfo.
Abagore bandi ba Joseph Kony barimo abafite inkomoko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, no muri Centrafrica n’abana babo, bashyikirijwe imiryango yabo mu bihugu bakomokamo.
Mu myaka ya 2023 na 2024, abagera ku 150 bahoze mu mutwe wa Lord Resistance Army, barimo na bamwe mu bagore ba Joseph Kony n’abana batahutse bajya muri Uganda bavuye muri Centrafrica nyuma yo kubasha gutoroka inkambi za gutoroka imbohe za Lord Resistance Army nk’uko UPDF ibivuga.
Kugeza ubu nta we uzi urengero rya Joseph Kony ushakishwa n’inkiko kubera ibyaha by’intambara.

UMUSEKE.RW
