Minisiteri y’Ibikorwaremezo, MININFRA, yatangaje ko umubare w’abakobwa n’abagore bakora umwuga wo gutwara amakamyo yambukiranya imipaka bakiri bacye, ibasaba kuwitabira kuko ubateza imbere.
Ibi byagarutsweho na Theogene Dusabumuremyi ushinzwe ubwikorezi muri iyi Minisiteri, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nyakanga 2026, ubwo yafunguraga ishuri rya Sendika y’Abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka, ACPLRWA VTC, rizajya ryigisha mu buryo bw’umwuga aka akazi ko gutwara amakamyo.
Ni masomo azajya atangwa mu gihe cy’amezi atatu, aho abiga banahabwa impamyabushobozi y’uko bagiye gukora aka kazi mu buryo bw’umwuga.
Theogene Dusabumuremyi yavuze ko nubwo uyu mwuga abawukora bagenda baba benshi ariko abagore n’abakobwa bo bakiri bacye, abasaba kuwitabira.
Ati“Ndashishikariza kandi urubyiruko by’umwihariko abakobwa n’abagore kwitabira kwinjira muri uyu mwuga ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu .”
Dusabumuremyi avuga ko Leta y’u Rwanda izakomeza gushyigikira imyuga ,ubunyamwuga n’umutekano wo mu muhanda.
Yongeraho ko iri shuri ritangiye ari ingenzi kuko rijyana n’icyerekezo cya Guverinoma cyo gukoresha umushoferi ufite ubumenyi.
Ati “ Ubwikorezi bw’ibintu ni inking ikomeye y’ubukungu bw’u Rwanda. Nk’iihugu kidakora ku Nyanja, dushingira ku bw’ikorezi bunoze, kugira ngo ubucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwo mu karere bukomeze gutera imbere.”
Akomeza ati “Niyo mpamvu dukeneye abatwara amakamyo bafite ubumenyi,ubunyamwuga n’imyitwarire myiza bubahiriza amategeko kandi bashyira imbere umutekano wo mu muhanda.”
Umuyobozi Mukuru wa ACPLRWA, Kanyagisaka Justin, yatangaje ko iri shuri ryatangiye rigamije kunoza uburyo umwuga wo gutwara amakamyo wakorwagamo no gukemura ibibazo bijyanye n’ubunyamwuga byari bihari.
Ati “Nka sendika yo gutwara amakamyo, twabonye ko umwuga wo gutwara amakamyo udakwiye gukomeza gukorwa mu buryo bwa gakondo ahubwo bukinjira mu buryo bw’imikorere igezweho burimo ikoranabuhanga rinahinduka, rijyana n’imikorere y’amakamyo mashya yinjizwa mu gihugu kandi umwuga ugakorwa mu buryo busobanutse.”
Akomeza ati “ Twemeje aha hantu hazajya hatangirwa ubumenyi n’amahugurwa yihariye kugira ngo umushoferi w’amakamyo areke kuba utwara gusa ahubwo abe umunyamwuga usobanukiwe imikorere y’ikinyabiziga atwara,asobanukiwe ko yita ku mizigo atwara ndetse n’uruhare rwe mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.”
Yongeraho ko iri shuri rizagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bitandukanye birimo n’impanuka zo mu muhanda abashoferi bakunze guhura na byo.
Imbamutima z’abagiye guhabwa amasomo…
Dushimirimana Jacqueline, ni umwe mu batangiye guhabwa amasomo muri iri shuri nawe akaba asanzwe atwara amakamyo yambukiranya imipaka.
Uyu avuga ko nk’abagore batwara aya makamyo bahuraga n’imbogamizi zo guhabwa akazi kuko nta mpanyabushobozi bari bafite.
Ati “ Nta kigo nyirizina cyari gihari,wowe ubwawe wirwanagaho ukajya gushaka uruhushya rwo gutwara,warubona ukirwanaho no gushaka uko uzamura ubumenyi ndetse ari nazo mbogamizi twahuraga nazo nk’abadamu kujya mu bigo gusaba akazi. Biratugonga kuko turi abagore bacye batwara izi modoka, abenshi ntibatuzi, biragora gusaba akazi umushoramari. Ariko turashimira ubuyobozi bw’igihugu kuko twe mu by’ukuri abadamu baduteye inkunga,batweretse ko ibyo turimo babishyigikiye.”
Iri shuri , ACPLRWA VTC ryatangiranye n’abanyeshuri 122, bakazasoza amasomo mu gihe cy’amezi atatu.








UMUSEKE.RW
