Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umukozi ushinzwe ibikoresho by’ikipe muri Gorilla FC [Kit manager], Ndatimana Olivier ahagarikwa igihe kingana n’umwaka mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru nyuma yo kugaragara asuka mu kibuga ibintu bimeze nk’ifu.
Ni icyemezo cyatangajwe biciye mu Itangazo ryashyizwe hanze na FERWAFA kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Gicurasi 2026.
Iri Shyirahamwe ryavuze ko mu mukino ubanza wa ½ w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports, Ndatimana Olivier yagaragaye asuka mu kibuga ibintu bisa nk’ifu ndetse byanaketswemo amarozi.
Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire muri FERWAFA, hatangajwe ko Ndatimana Olivier yahagaritswe igihe kingana n’umwaka mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Uretse uko guhagarikwa kandi, Olivier yanaciwe amande yo gutanga ibihumbi 500 Frw ariko ko mu gihe atanyuzwe n’iyi myanzuro, yemerewe kujurira bitarenze iminsi itatu mu gihe amafaranga yaciwe agomba kuyatanga bitarenze iminsi 90.
Ni nyuma y’uko muri iri tangazo, iri Shyirahamwe ryavuze ko iyi myitwarire yagaragaye kuri uyu mukozi wa Gorilla FC, inyuranyije n’amategeko agena imyitwarire mbonezabupfura yaryo.


UMUSEKE.RW
