SP Twajamahoro Sylvestre Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yabwiye UMUSEKE ko uriya musore Dufitimana Lamecky, ukekwaho kwiba mudasobwa z’ikigo Nderabuzima cya Buyoga mu karere ka Rulindo afite imyaka 25, yafatiwe mu murenge wa Kabaya, mu Karere ka Ngororero.
Kugira ngo afatwe ngo habayeho ubufatanye bwa Polisi y’ako karere ka Ngororero n’iyo mu karere ka Rulindo bikekwa ko yibyemo.
Ati “Kugeza ubu nta byinshi byatangazwa haracyakorwa iperereza ngo harebwa niba nta bandi babigizemo uruhare.”
Bamwe mu bitegereza amafoto yombi, iyafashwe na camera n’iyafashwe uriya musore amaze gufatwa bari batangiye kugaragaraza impungenge ko yaba atari we, ariko SP Twajamahoro Sylvstre avuga ko nta rujijo ari we.
Yavuze ko abakeka ko bakwiba ibikoresho bifite inyungu rusange nk’ibyo kwa muganga, Polisi itazabihanganira.
INKURU YABANJE: Umugabo wafotowe na Camera z’umutekano z’ikigo Nderabuzima cya Buyoga mu karere ka Rulindo ari kwiba yamaze gutabwa muri yombi.
Amakuru avuga ko ukekwa yafashwe ku wa 14 Mata 2026, afatirwa mu Murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero.
Polisi kuri X yari yavuze ko ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego zibishinzwe, hatangiye gukorwa iperereza kuri iki kibazo kugira ngo ababigizemo uruhare bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ku bufatanye bw’inzego z’ibanze, DASSO na Polisi hafashwe uwitwa Dufitimana Lamecky, ukekwaho kwiba mudasobwa ebyiri zo mu bwoko bwa Laptop mu kigo nderabuzima cya Buyoga, mu karere ka Rulindo yafashwe.
Uyu akekwaho kuba yaragiye kwiba izo mudasobwa mu ijoro ryo ku wa 10 – 11 Mata 2026.
Amakuru avuga ko ukekwa asanzwe akorera muri Company ya Kabaya Mining Ltd, ikora ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Dufitimana kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi Ngororero kugira ngo akurikiranwe.
Inkuru turacyayikurikirana…


UMUSEKE.RW

Igicucu