Ibisasu byaturikiye hafi ya hoteli Perezida Macron yari acumbitsemo

Ibisasu byaturikiye hafi ya hoteli Macron yari acumbitsemo muri Syria

Ibisasu byaturikiye hafi ya hoteli Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari acumbitsemo i Damascus muri Syria, bikomeretsa abantu 18 barimo abapolisi bane.

Uko guturika kwabaye  mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nyakanga 2026, mu gihe Macron yari amaze kuva kuri iyo hoteli yerekeza mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu cya Syria, aho yari agiye kugirana ibiganiro na Perezida Ahmed al-Sharaa.

Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu ya Syria  yasobanuye ko ibisasu byaturikiye hanze y’agace kari karashyiriweho umutekano wihariye aho Perezida Macron yari acumbitse.

Abari kumwe na Macron batangaje ko nta kibazo cyigeze kimubaho, ndetse ko atigeze yumva urusaku rw’ibyo biturika kuko yari amaze kuva kuri iyo hoteli.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa (Élysée Palace) byavuze ko Perezida Macron yakomeje gahunda y’uruzinduko nk’uko yari iteganyijwe.

Macron yageze muri Syria ku mugoroba wo ku wa Mbere, aba Perezida wa mbere w’igihugu kigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi usuye icyo gihugu kuva Bashar al-Assad ahiritswe ku butegetsi.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article