Netanyahu ni Hitler wo muri kino gihe – Turukiya yakije umuriro kuri Israel

Erdogan na Netanyahu ntibavuga rumwe bishingiye ku ntambara zo mu Burasirazuba bwo Hagati

Ubutegetsi bwa Turukiya bwise Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Adolphe Hitler w’ibi bihe, uyu akaba yarateguye akanayobora Jenoside yakorewe Abayahudi barenga miliyoni esheshatu.

Ni mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Turukiya ku wa 11 Mata 2026.

Turukiya yasubizaga amagambo yanditswe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, wanditse ku rubuga rwa X ko “ku butegetsi bwe bazakomeza kurwanya ubutegetsi bw’iterabwoba bwa Iran n’ababushyikigiye bitandukanye na Perezida wa Turukiya, Erdogan, ubwakira kandi akaba yica abaturage bwite be b’Abakurdi.”

Ni amagambo yarakaje ubutegetsi bwa Ankara, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga isohora itangazo ivuga ko Netanyahu ari nka Hitler [Wateguye akanayobora Jenoside yakorewe Abayahudi, ari na bo Netanyahu avukamo] wo muri iki gihe kubera ibyaha yakoze, ubu urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rukaba rwarashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi rumushinja ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Turukiya iti “Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, Israel iri kuburanishwa imbere y’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera ku byaha bya Jenoside.”

Iki gihugu kivuga ko kuba Perezida wabo akomeza kwibasirwa na Israel ari uko bakomeza kuvuga ukuri no guharanira ko Netanyahu abazwa ibyo yakoze.

Si ubwa mbere, ubutegetsi bwa Turukiya bwise Netanyahu Hitler akenshi bamushinja kugambirira guhitana Abarabu n’Abayisiramu batuye mu Burasirazuba bwo Hagati binyuze mu ntambara Israel irwana n’ibihugu byo muri icyo gice.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *