Inkotanyi ziracyari za zindi- Min. Nduhungirehe ku barota guhungabanya u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntaho zagiye ahubwo zisigaye zifite n’ubushobozi burenze ubw’icyo gihe, ko ushaka kugarura icuraburindi mu Rwanda yibeshya.

Ni mu butumwa yatangiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza kuri uyu wa 11 Mata 2026, ubwo haberaga umuhango kwibuka ku nshuro ya 32 Abatutsi bishwe ku wa 11 Mata 1994 nyuma yo gutereranwa n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bwa MINUAR.

Ubwo Jenoside yarikomeje gukwirakira mu Mujyi wa Kigali, Abatutsi benshi bahungiye ahahoze ETO Kicukiro, ubu hari Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali, bahizeye amakiriro kuko hari hakambitse Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bwa MINUAR.

Aba batutsi barengaga ibihumbi bitatu baje gusigwa n’izo ngabo zibasigira Interahamwe n’abasirikare bari barekerereje ku marembo.

Uko bari aho bose barashorewe ngo baze kwicirwa Nyanza ya Kicukiro, bagenda bicwa umugenda.

Muteteri Béatha worokokoye aho yavuze ko abicanyi n’abasirikare babazamuye ku Musozi wa Nyanza ya Kicukiro kugira ngo baze kuhicirwa, bababwira ko ari imyanda igomba gusanga indi.

Mu buhamya bwe yavuze ko batewemo grenade, abasigaye Interahamwe zibajyamo zikajya zibica.

Ati “Mu gitondo nabonaga abantu nari nzi, ba mama bacu, bapfiriye mu mirambo, ariko nta kindi nari gukora. Interahamwe zaragarutse, tujya munsi y’imirambo turihisha. Naravuze ngo sinongera kwiruka. Interahamwe zavaga mu Bugesera, zikajya zinyura mu mirambo zigakandagira.” 

Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatanze yagaragaje ko tariki ya 11 Mata 1994 yihariye kuko Abatutsi bahungiye muri ETO Kicukiro bari basanze Ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR, ariko zibasiga mu maboko y’Interahamwe

Ati “Uyu munsi rero tugomba gukomeza kuwibuka, tukibuka ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe mu Rwanda, igakorwa n’Abanyarwanda, igakorerwa abandi Banyarwanda, Umuryango Mpuzamahanga uyifitemo uruhare ruremereye.” 

Akomeza agira ati “Umusirikare wese w’umwuga ubona ibyo bintu [Abasirikare n’interahamwe bari ku marembo ya ETO Kicukiro] akagenda asigiye abo basivili abicanyi bafite imihoro n’izindi ntwaro, si ugutererana abasivili n’Abatutsi gusa, ahubwo ni ukubashyikiriza abicanyi.”

Ambasaderi Nduhungirehe yaburiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kongera gukora Jenoside, avuga ko batazabigeraho.

Ati ” Izo ngabo rero zahagaritse Jenoside ziracyahari. Ntaho zagiye ahubwo zisigaye zifite n’ubushobozi burenze ubw’icyo gihe. Mu karere cyangwa ahandi, uwaba yibwira ko ashobora kugarura icuraburindi, uwo aribeshya. Inkotanyi ziracyari za zindi.”

Yasobanuye ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri gukoresha Jean-Luc Habyarimana, umuhungu wa Habyarimana Juvénal, kugira ngo azayobore urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda no gusubiramo Jenoside.

Ati “Ntabwo ari no gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda gusa, gahunda ihari ni iyo kugarura Jenoside mu Rwanda.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe
Hibutswe Abatutsi biciwe ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro
Umuyobozi wa RDB yunamira abaruhukiye mu rwibutso
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimangiye ko tariki ya 11 Mata 1994, yibutsa umunsi Abatutsi batereranwe n’Umuryango Mpuzamahanga

Habanje gukorwa urugendo rwo kuzirikana urugendo abatutsi bakoreshejwe bajya kwicwa

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *