Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko guhera mu mwaka utaha w’imikino 2026-27, nta kipe izakoresha abatoza badafite impamyabumenyi y’inshingano bazaba bashinzwe.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, cyahuje Abanyamakuru na Komite Nyobozi ya FERWAFA yari iyobowe na Shema Ngoga Fabrice uriyobora.
Umunyamabanga Mukuru w’iri Shyirahamwe, Bonnie Mugabe, yavuze ko we na bagenzi be bahagurukiye amakipe akoresha abatoza badafite impamyabumenyi z’inshingano bahabwa.
Yagize ati “Uyu mwaka w’imikino ugiye kuza, FERWAFA izubahiriza amabwiriza ya Club Licensing 100%.”
Bonnie yakomeje avuga ko babizi neza ko izi ngamba hari amakipe zizakoraho ariko ko niba bifuza Iterambere rya Ruhago mu Rwanda, bagomba kunywa umuti usharira.
Mu mwaka w’imikino ushize, hari amakipe amwe yo mu Cyiciro cya mbere, yari afite bamwe mu batoza badafite ibyangombwa byo gutoza muri iki cyiciro.

UMUSEKE.RW
