Hari abasifuzi basigaye banga gusifura imikino – Shema Fabrice

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice yahishuye ko hari bamwe mu basifuzi bo mu Cyiciro cya mbere basigaye banga gusifura imikino imwe n’imwe.

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026 mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Komite Nyobozi ya FERWAFA n’abanyamakuru.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko bamaze kumenya ko hari abasifuzi bamwe basigaye banga gusifura imikino imwe n’imwe ngo batiteranya.

Yagize ati “Reka mbabwire ikintu mutazi. Hari abasifuzi basigaye banga gusifura imikino imwe n’imwe ngo batiteranya. Ni imwe mu mbogamizi dufite.”

Ibi uyu Muyobozi yabihuje n’izindi mbogamizi iri Shyirahamwe rivuga ko rifite ku basifuzi bamwe bakora amakosa mu mikino basifura ariko bigahuzwa n’uko baba babikoze nkana.

Mu mwaka w’imikino ushize 2025-26, hagaragaye abasifuzi bahanwe kubera amakosa bagiye bakorera mu mikino itandukanye.

Bimwe mu bihano bafatiwe, harimo guhagarikwa igihe gitandukanye ndetse hari n’abahagaritswe umwaka badasifura.

FERWAFA yahishuye ko hari abasifuzi basigaye banga gusifura

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *