RAC yihariye ibikombe mu irushanwa ryo Kwibuka abari abakozi

Ubwo hasozwaga irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni barimo abakozi b’ibigo bitandukanye, Ikigo cya Rwanda Airports Company [RAC], cyahize ibindi nyuma yo kwegukana ibikombe bitatu muri iri rushanwa.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], ryakinywe mu mupira w’amaguru, Volleyball na Basketball.

Mu cyiciro cya ruhago muri Catégorie A gikinamo abakuze, RAC FC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda CHUB FC ibitego 4-0 ku giteranyo cy’imikino yombi.

Uretse igikombe cyo muri ruhago, iki kigo cyanegukanye icya Basketball n’icya Volleyball muri iki cyiciro cya Catégorie A.

Mu mupira w’amaguru muri Catégorie B ikinwa n’abafite imyaka iringaniye, DGIE ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda ibitego 3-2 ku giteranyo cy’imikino yombi bakinnye.

Muri Volleyball mu cyiciro cy’abigiye hejuru mu myaka [Catégorie A], NISR niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Rwandair imikino yombi mu gihe muri Catégorie B muri Basketball ho, DGIE ari yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda NISR imikino yombi.

Mu cyiciro cy’abagore muri Catégorie B mu mukino wa Volleyball, ikigo cya RBC ni cyo cyabaye icya mbere nyuma yo gutsinda Wasac imikino yombi mu gihe muri Basketball muri Catégorie B ho, CHUB ni yo yabaye iya mbere nyuma yo gutsinda UR.

Muri uyu mukino n’ubundi muri Catégorie A, RBC ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda REG.

Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya […] Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, itangira tariki 7 Mata ikarangira ku ya 4 Nyakanga buri mwaka.

Ikigo cya RAC ni cyo kihariye ibihembo
Byari ibyishimo ku begukanye ibikombe
Amasura yabo yagaragaho akanyamuneza
Ni ikigo cyegukanye ibikombe
Abayobozi batandukanye ba RAC barimo Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, bishimiye ibi bikombe
Ni irushanwa ryarebwe n’abayobozi batandukanye b’ibindi bigo
REG na DGIE zakiniye ku Mumena

UMUSEKE.RW

Share This Article