Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta zunze ubumwe za America, White House byatangaje amagambo ya Perezida Donald J.Trump avuga ko amasezerano na Iran azasinywa kuri iki cyumweru.
Ni inkuru yaba ari nziza ku Isi imaze gusinda amagambo aho kugira igikorwa ngo intambara zihagarare, n’ubuzima busibire ku murongo.
Perezida Donald Trump yabanje kunenga amasezerano America yagiranye na Iran ku gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Barack Hussein Obama, yiswe JCOA.
Yavuze ko ayo masezerano yari umuhanda woroshye, mwiza, wo kugira ngo Iran igere ku ntwaro za kirimbuzi. Ati “Iran yari kuba ifite “intwaro kirimbuzi” mu myaka itandatu ishize, kandi ikaba yarazikoresheje kera cyane.”
Perezida Donald Trump yavuze ko amasezerano azagirana na Iran atandukanye n’ariya, yayise “Urukuta ruzira intwaro kirimbuzi”.
Yavuze ko Iran “ntibagishaka Intwaro za kirimbuzi, kandi ntibazagira n’imwe, haba ari ukugura, kuzikora, cyangwa ubundi buryo bwose bwo kuzigeraho.”
Trump avuga ko biteganyijwe ko amasezerano azasinywa ejo (ku cyumweru), kandi akimara gusinywa, ngo umuhora wa Hormuz uzafungurirwa buri wese.
Yavuze ko umubano wa America na Iran utazaba nk’uwo ku gihe cya Perezida wamubanjirije.
Ku butegetsi bwe, ngo nta faranga na rimwe Iran izabona bitandukanye na miliyari magana yahawe mu kurengera ibidukikije no kurwanya ubukonje, aho avuga ko icyo gihe Iran yahawe miliyari 1.7 z’amadolari.
Perezida Trump avuga ko bazajagajaga hose bakareba udusigisigi tw’umukungugu w’intwaro kirimbuzi zatabwe mu bitare (abamuye), agashima abapilote batwara indege z’intambara ba America bagize uruhare mu kuzirasa.
Amagambo ya Perezida Trump ayasoza avuga ko “Dutegereje kuzakorana na Irani, ndetse n’Uburasirazuba bwo Hagati bwose mu gihe kizaza. Twizere ko iyi nzira izagenda neza vuba, kandi byoroshye.”
Trump avuga ko iyo nzira idakunze, hari indi nzira ishoboka, ariko akavuga ko yifuza kutazayikoresha ukundi.
Kuri aya magambo ya Perezida Donald Trump ntacyo Iran irayasubizaho.
UMUSEKE.RW
