Urubyiruko ruributswa ko Jenoside ari ikibi kiruta ibindi

Urubyiruko rwabwiwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari akabi kabishye

Urubyiruko, rurimo urwiga mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya MIPC mu Karere ka Musanze, ruributswa ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ikibi kiruta ibindi, kandi ko rugomba guhangana n’abafite ingengabitekerezo yayo, rukavuga ukuri rushingiye ku mateka atagoretse.

Ni impanuro bahawe mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho basuye Urwibutso rwa Court d’Appel, bunamira banashyira indabo ahashyinguye inzirakarengane z’Abatutsi zisaga 800.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko ibiganiro, gusura inzibutso no gusoma ibitabo bibafasha gusobanukirwa amateka no guhangana n’abapfobya Jenoside.

Ruti Frank avuga ko bishimira ko Inkotanyi zasubije u Rwanda ubuzima mu gihe ubutegetsi bubi bwarugushaga mu manga, amahanga arebera.

Yagize ati: “Ntituzigera dushyigikira abakoresha imbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside; ukuri kw’ibyo twize, twiboneye ku nzibutso n’ibindi bikwiye kutubera intwaro yo kugaragaza amateka y’ukuri.”

Umuyobozi wa MIPC, Manzi Innocent, avuga ko urubyiruko rufite umukoro wo kumenya impamvu Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye no gusobanukirwa amateka kugira ngo rushobore gutandukanya ukuri n’ibinyoma byo ku mbuga nkoranyambaga.

Ati: “Bakwiye kumenya uko bakoresha imbuga nkoranyambaga, bakajonjora ibibi mu byiza, kandi bakavuga ukuri kw’ibyabaye.”

Uhagarariye Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo, yibukije uru rubyiruko ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari akabi kabishye, badakwiye kumira kuko byabashyira mu mutego w’ikinyoma.

Yagize ati: “Mugerageze musome, mujonjore ibizima n’ibibi, mucire ikibi nk’akabi kabishye, kuko mutagashyize ku ruhande mwagwa mu mutego w’ikinyoma.”

Yunzemo ko bakwiriye kurangwa n’ubumuntu kugira ngo n’ibyo biga bizabagirire akamaro bo ubwabo n’igihugu muri rusange.

Ati: “Inkotanyi zabohoye igihugu banganaga namwe, ariko amahirwe mufite ubu n’iterambere ntibari babifite, ariko baritanze barokora Abatutsi bicwaga mu 1994, igihugu kigarura mu buzima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, na we avuga ko kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiye kujyana no gufata ingamba zo guhangana n’ingengabitekerezo yayo, kugira ngo itazasubira ukundi.

Ati: “Ni ngombwa ko tuzirikana amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi yaranze igihugu, tukayigiraho kugira ngo itazongera kubaho ukundi.”

Muri iki gikorwa, hanaremewe umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye wahuye n’ibikomere bikomeye yatewe na Jenoside, ahabwa inka mu rwego rwo kumugaragariza ko igihugu kimutekerezaho no kumushyigikira mu rugendo rwe rw’iterambere.

Hacanwe urumuri rw’icyizere no guhumuriza abarokotse Jenoside
Urubyiruko rwabwiwe ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari akabi kabishye

JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA

UMUSEKE.RW i Musanze

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *