Byarenze kurengera ibidukikije biba isoko y’amafaranga: Green Gicumbi yasize benshi bamwenyura

Green Gicumbi yababereye isoko y'iterambere rirambye

Umushinga wa Green Gicumbi wita ku bidukikije wasoje imirimo yawo ku mugaragaro, nyuma y’imyaka 6 wari umaze ukora ibikorwa binyuranye mu Karere ka Gicumbi.

Uyu mushinga wahinduye imibereho y’abaturage watangiye mu mpera za 2019, nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ibonye inkunga ya miliyoni 32$ yatanzwe n’Ikigega Gitera Inkunga Imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GCF).

Ni umushinga ushamikiye kuri Minisiteri y’Ibidukikije wageze mu mirenge 9 kuri 21, wasoje ibikorwa byawo ku wa Gatanu, tariki ya 29 Gicurasi 2026.

Green Gicumbi yibanze ku bikorwa byo kubungabunga icyogogo cy’Umuvumba cyari cyarangiritse kandi kikaba ari na cyo gifitiye akamaro kanini abaturage b’Akarere ka Gicumbi, cyane cyane abatuye mu bice by’icyaro.

Ibindi bikorwa byakozwe binyuze muri uyu mushinga birimo guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, hakorwa amaterasi ndetse haterwa ibiti birwanya isuri ku misozi yo mu mirenge 9.

Harimo n’uburyo burambye bwo gucunga amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho, ndetse no guteza imbere ingufu zitangiza ibidukikije.

Uyu mushinga wubatse kandi imidugudu ibiri yatujwemo imiryango 100, ari yo uwa Kaniga urimo imiryango 60 n’uwa Rubaya urimo 40.

Iyi midugudu yombi yubatse mu buryo bw’imiturire itangiza ibidukikije kandi ishobora guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Ibyagezweho muri Green Gicumbi ni ibyo kwishimira

Abaturage barashima…

Kuva uyu mushinga utangiye gukorera mu Karere ka Gicumbi, mu myaka itandatu, abaturage b’aka karere bemeza ko wagize impinduka zifatika mu mibereho yabo.

Abaturage barenga 158,000 bungukiye muri uyu mushinga mu gihe 464,000 bagezweho n’ibikorwa by’umushinga. Aho abagore bangana n’abarenga kimwe cya kabiri cy’abagenerwabikorwa bose.

Ni mu gihe abarenga 25.000 bahuguwe ku ngingo zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe no kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

Bavuga ko mbere y’uyu mushinga bari bafite ibibazo bifite aho bihuriye no kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, bigatuma bahora mu bukene bukabije.

Abahinzi b’ibihingwa ngandurarugo n’ibyoherezwa mu mahanga, urugero nk’icyayi, ingano zikoreshwa mu gukora inzoga ya Heineken n’ikawa, ni abahamya ko uyu mushinga wabahinduriye imibereho.

Mutuyimana Peninah, Perezida wa Koperative Kojyamumu yo mu Murenge wa Mukarange, avuga ko Green Gicumbi itabungabunze ibidukikije gusa, ahubwo yabagaruriye icyizere, agaciro n’ubudahangarwa mu mibereho.

Ati: “Aha hantu hari hahanamye, isuri yatwaraga ubutaka n’imyaka uko yishakiye, amazi akuzura akabande. Ariko ubu tureza, tukarihira abana amashuri ndetse tukanasagurira amasoko. Twateye imbere bya nyabyo.”

Mutuyimana avuga amaterasi y’indinganire n’amaterasi yikora yabarinze imvura yabatwariraga ubutaka

Gumisiriza Nicolas we avuga ko Green Gicumbi ari ubuzima kuko yabaciye ku guhingira inkono, ibabumbira mu makoperative, inabafasha kubona amasoko magari yo gushoraho umusaruro.

Ati: “Uyu munsi dukorana na Bralirwa tuyihingira ingano zivamo inzoga ya Heineken, ubwo rero natwe turi abafatanyabikorwa ba Bralirwa kubera Green Gicumbi.”

Aba baturage batanga icyizere ko ibyo uyu mushinga wakoze bitazaba amasigara cyicaro, ahubwo bafite imishinga migari yo kubibungabunga no kubibyaza umusaruro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’u Rwanda gishinzwe gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije (Rwanda Green Fund), Teddy Mugabo, avuga ko Green Gicumbi yasize isomo ko imishinga nk’iyi itanga impinduka zifatika ku bidukikije, izamura imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Ati: “Hari byinshi twigiye muri Green Gicumbi, harimo ubuhinzi, kubungabunga amashyamba ndetse n’imiturire. Navuga ko twize ko mu gihe dutegura imishinga tugomba gutekereza ku mibereho y’abaturage.”

Teddy Mugabo avuga ko Green Gicumbi ari icyitegererezo kigomba gushyirwa mu bikorwa mu turere twose

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye, avuga ko uyu mushinga ugaragaza ku buryo bukomeye umuhate w’u Rwanda wo kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe no guteza imbere ubukungu burambye.

Ati: “Ibyagezweho mu Karere ka Gicumbi bitanga ishingiro rikomeye n’icyitegererezo cyo kwagura ibisubizo byuzuzanya byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu hose.”

Ni mu gihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, avuga ko nta gushidikanya ko ibikorwa umushinga wakoze byagize uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage, nk’uko byagiye bigaragazwa n’ibipimo by’ubushakashatsi butandukanye.

Ati: “Ibi biraduha inshingano zo kuzakomeza kubungabunga ibyo umushinga Green Gicumbi wagezeho ndetse no kubibyaza umusaruro.”

Umushinga Green Gicumbi wakoreye mu mirenge ya Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige, isanzwe ifite aho ihuriye n’icyogogo cy’umugezi wa Muvumba.

Ishusho rusange y’ibyagezweho muri Green Gicumbi mu myaka itandatu
Minisitiri Habimana yasabye gukomeza kubyaza umusaruro ibikorwa Green Gicumbi yagezeho
Minisitiri Arakwiye avuga ko ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije bigomba kujyana n’iterambere ry’umuturage
Green Gicumbi yabungabunze ibidukikije inaba isoko y’ifaranga

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Gicumbi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *