Ntabwo twaba twarabonye igihugu ngo tuganye ngo inzara iratwishe – Perezida Kagame

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rwitabiriye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 kurangwa n'imyitwarire myiza

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 guharanira icyateza u Rwanda imbere kandi bakarangwa n’imyitwarire myiza.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026, aganira n’abitabiriye Itorero Indangamirwa, Icyiciro cya 16.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Intore zemeye kwitabira Itorero mu gihe cyose bamaze n’abatanze inyigisho zitandukanye.

Umukuru w’Igihugu yagize ati“Mwabana mwe rero kwitekereza, gutekereza imiryango yanyu, gutekereza ubuzima bwanyu n’ubw’Igihugu bitangira kare, bihera ubu.Niyo mpamvu mbashimira ko mwafashe iya mbere muza hano.Ntabwo mwaje aha kwiga kugambanira umuntu uwo ari we wese cyangwa ubumenyi muvanye aha mujye kubukoresha nabi aho muzaba muri hose.”

Akomeza ati “Ni ukumenya amateka,ukamenya ubuzima,ukamenya ibintu bikorwa kugira ngo bikurokore,bigukize ikibi,bikize igihugu cyawe,bigukize wowe ubwawe.”

Perezida Kagame yabasabye kurangwa n’imyitwarire izabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Ariko hari inshingano iremereye rero. Imyifatire niyo ituma abantu batera imbere uko bikwiye.Imyitwarire myiza  ni ngombwa kuko niyo iguhitishamo icyo ushaka n’uko ugikora n’impamvu.”

Akomeza ati“Imyitwarire irakuyobora,ugatuma muri kwa guhitamo,ugira ibyo uhitamo bizima. Kubaha,kwiyubaha na kwagushakisha kumenya, imyitwarire myiza (discipline) yongera agaciro kuri bya bindi wamenye.Imyitwarire myiza  ituma utava ku ntego ngo ujye mu bindi bintu harimo n’ibitakubaka ahubwo bishobora kugusenya.”

Perezida wa Repubulika yabasabye  gukomeza kwihesha agaciro kandi ntibareke intego n’icyerekezo bafite.

Umukuru w’igihugu yabasangije amateka yo kubohora igihugu  abasaba guharanira iterambere ryacyo.

Ati “Ntabwo twaba twarabonye igihugu ngo umwe yegamire undi ,tuganye ngo inzara iratwishe.Oya, ikiba gisigaye ni ugukorera igihugu ku buryo gitera imbere.”

Perezida Kagame avuga ko n’ibindi bihugu byateye imbere nabyo byanyuze mu bihe bikomeye kandi kuri ubu bihagaze neza.

Ati“Ikitubuza umuvuduko w’iterambere tukubaka u Rwanda rudushimishije n’iki ? Nta nzitizi n’imwe. Nta gihari.”

Iri torero Indangamirwa icyiciro cya 16 kigizwe n’urubyiruko 769. Abakobwa ni 315 naho abahungu ni 454. Aba biyongera ku bandi 5216 batojwe mu byiciro 15 byasojwe kuva mu mwaka wa 2008 itorero ritangizwa.

UMUSEKE.RW

Share This Article